banner

Noteri wasinyishije miss Elisa yararekuwe mu gihe miss Elisa akurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Nyuma y’uko amakuru amenyekana avuga ko miss 2017 Iradukunda Elsa atawe muri yombi nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB cyabitangaje tariki 9 gicurasi 2022, azira gukoresha impapuro mpimbano ndetse no kubangamira iperereza ku byaha Ishimwe Dieudonne akurikiranweho, nanone ku 10 gicurasi 2022 nibwo umuyobozi wa RIB Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko noteri wasinyiye miss Elsa nawe yatawe muri yombi.

Kuwa gatanu tariki 13 gicurasi nibwo dosiye ya Miss Elsa ndetse na noteri wamusinyiye Uwitonze Nasira yashyikirijwe urukiko kugira ngo ruzabatumize baburane ku byaha baregwamo. Kuwa kabiri tariki 24 gicurasi 2022 nibwo urukiko rwakiriye miss Iradukunda Elsa aburana ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo, ariko abantu baza gutungurwa n’uko ku rukiko yahagaragaye wenyine batazi impamvu noteri we atazanye nawe kandi bari muri dosiye imwe.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru MAMAURWAGASABO, nuko noteri wasinyiye miss Iradukunda Elsa we yafunguwe, mu gihe Elsa we agikomeje gukurikiranwa kubwo gukoresha impapuro mpimbano, akurikiranweho ibyaha byo gutanga ubuhamya by’ibinyoma, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha impapuro mpimbano.

Ubwo umunyamakuru yabisobanuraga ubwo yari ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, yavuze ko yamenye ko impamvu noteri wa Elsa yafunguwe, avuga ko noteri we ibyo yakoze yakoze akazi ke gasanzwe, kubera ko abazanye impapuro zo gusinyisha bose bari bahari, ubwo ni Elsa ndetse n’abakobwa yasabaga ibyo bavuga, ku buryo noteri we mu kazi ke yagombaga kubikora cyane ko ari ko kazi  asanzwe akora, bityo nta cyaha cyari kumuhama aho ngaho, byatumye afungurwa.

Inkuru Wasoma:  Impamvu yatumye Shaddyboo yikubura agata abanyamakuru mu kiganiro.

Ubwo Elsa yagezwaga mu rukiko we n’umwunganira mu mategeko maître Nyamanswa basabye ko urubanza rwabo rubera mu muhezo, urukiko rurabemerera, gusa ngo ntago rwatinze kuko bahise basohoka, ndetse bababwira ko umwanzuro w’urubanza uraza gusomwa uyu munsi tariki 25 gicurasi 2022 ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

Nkwibutse ko uru rubanza yari arimo kuburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kugira ngo abashe kuburana ari hanze. Ibi byaha uko ari bitatu miss Iradukunda Elsa akurikiranweho iyo umuntu ubikurikiranweho bimuhamye, ashobora gukatirwa igifungo kigeze ku myaka 7 afungiye muri gereza. Indi nkuru ni nyuma y’isomwa ry’urubanza tubagezaho uko byagenze.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved