Nsengimana Claudette ukora inama y’umunsi yanenze abasore bifuza guhora bakora imibonano mpuzabitsina n’abakobwa bakundana anabagira inama iruta izindi.

Nsengimana Claudette wamenyekanye kuri radio Isango star ndetse no mu kiganiro gikunzwe na benshi cyane Inama y’umunsi anyuza ku rubuga rwe rwa Youtube, yanenze cyane abasore bahora bifuza gukora imibonano mpuza bitsina n’abakunzi babo ariwo mupangu babafiteho kandi ibyo byagakwiriye kuza inyuma y’ibibibanziriza.

Uyu mukobwa ubusanzwe asigaye aba muri leta zunze ubumwe za America, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa MIE yagarutse ku basore bahora bifuza kuryamana n’abakobwa bakunda kandi batarabagira abagore, avuga ko bitakabayeho ko umusore yifuza gukorerwa ibikwiye gukorerwa umugabo washatse umugore.

Yakomeje avuga ko ari ibyo kunenga cyane kuba umusore yashaka ibikorerwa umugabo washatse, mu gihe we aba akirimo kwishakira umukobwa agomba kwambika impeta bakabona gushakana, bisobanuye ko amahirwe menshi uwo mukobwa ukundana n’uwo musore aba Atari we bazabana nyine, bikazagera ubwo abona uwo yifuza kuzabana na we akareka wa wundi basanzwe bakorana imibonano mpuzabitsina.

Inkuru Wasoma:  Impaka zabaye ndende hibazwa papa w'umwana Bijoux wo muri bamenya yibarutse mu ibanga rikomeye.

Claudette yavuze ko byagakwiye ko umusore abanza gushaka uwo kubana nawe kugira ngo iyo mibonano ajye ayikorera igihe abishakiye ariko biciye mu mucyo, yagize ati “ mukobwa, niba umusore agushaka akeneye n’iyo mibonano mpuzabitsina, nagerageze mubanze mukore ubukwe ube umugore we iyo mibonano mpuzabitsina ayibone igihe cyose ayishakiye.”

Nsengimana Claudette kuri ubu asigaye aba muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yatangaje ko ari mu masomo ye, ndetse no kuba ari kugaragara mu binyamakuru bitandukanye akora ibiganiro muri iyi minsi ari uko ari mu biruhuko bitoya akaba azasubirayo nyine gukomeza amasomo ye.

Mu magambo arimo agahinda wa munyamakuru wirukanwe na RBA kubwo gusaba minisitiri icupa yabajije impamvu bakibimucyurira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved