Mu burakari bwinshi, Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline wamenyekanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yagarutse kwiyama abantu bamunenga kubera akazi akora ko gufata amashusho y’urukozasoni akayashyira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ubwo yari mu buzima bubi nta muntu wigeze amurwanaho, bityo mu kwirwanaho nta wagakwiye kumutera hejuru.
Ni inkuru nyinshi zamuvuzweho cyane kuva yakwinjira mu mwuga nk’uyu, harimo no kuba Se umubyara yaragiye mu itangazamakuru akavuga uburyo Yazanaga abagabo mu rugo ku myaka 10! Se wa Isimbi Noelline uzwiho gucuruza ubwambure bwe aravuga ubuzima bwe kuva akiri muto n’ingaruka byamugizeho
Isimbi yavuze ko ntawe ufite uburenganzira bwo kumucira urubanza, kuko nta n’uwamufashije kuva mu buzima yarimo. Ati “Ntukwiriye kuntera amabuye kuko utanshyigikiye, nabaye ku muhanda imyaka, ntagira kivurira, ubu mbayeho neza kuko mpangana. Ibyo nkora mbikora ku bushake bwanjye, nta muntu ubimpatiriza.”
Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere yahura n’iterabwoba ry’amagambo ariko nta kintu rijya rimutwara cyangwa ngo rimuce intege, ndetse amashusho akora akaba amwinjiriza amafaranga menshi cyane, kandi mu bakiriya be nta Banyarwanda ashakamo kuko ntabwo bari mu bo akorera ayo mashusho.
Isimbi yashimangiye avuga ko iyo aza no kwegukana ikamba rya Miss Rwanda yari gukomeza gukora aka kazi k’urukozasoni. Yagize ati “Ikamba sinarikoreye, ariko naryo ntabwo ryari kumbuza gukora ibyo nshaka.”