“Nta cyizere cyo gutsinda twari dufite uretse kumva ko icyo turwanira ari ukuri gusa” – Umukandida wa FPR, Paul Kagame

Umukandida wa FPR – Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, nta cyizere bari bafite cyo kurutsinda uretse umutima wo gukunda igihugu no kumva ko bari kurwanira ukuri.

Ibi yabitangarije ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, mbere yo gutangira igikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024.

Abajijwe ikibazo ku cyizere bari bafite cyo gutsinda urugamba, yavuze ko umutima wo gukunda igihugu no kurwanira ukuri ari cyo cyizere bari bishingikirije cyonyine, aho biyemezaga kurwana n’ababarusha gukomera.

Yagize ati “Ndakubwiza ukuri, ntabwo ari siyance ngo nararebaga ngasanga turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu. Kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye, ni icyo umuntu yashingiyeho ibisigaye bikubakira aho ngaho.”

Yakomeje agira ati “Nta wari ufite icyizere ngo ibintu bigomba kugenda bitya, ahubwo na bimwe uko abantu babitekerezaga cyangwa bifuzaga ko bigomba kugenda, siko byagenze.”

Uyu mukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yavuze ko bari ahantu umuntu yitekerezagaho akibaza aho ari, uburyo afite bwo guhangana n’ibimuri imbere, bamwe babivamo barahunga. Ati “Ikindi ni ukuvuga ngo, oya ntabwo ndi bubigenze ntyo icyo narwaniraga n’ubundi ni ukuri kwanjye ngomba kubikomeza ninabizira mbizire, ni ayo mahitamo abiri rero, hamwe urahunga ahandi uhangane n’ikibazo.”

Yakomeje avuga ko muri uko guhangana n’ibibazo byasabaga gukoresha ubwenge kuko nta bundi bushobozi bw’ibikoresho bihambaye bari bafite. Ati “Gukoresha ubwenge, ukibaza uti ese urahangana n’ibibazo ute, ugahitamo inzira mu guhangana nabyo, noneho ni ho haza umutima n’ubwenge, bikaguha icyo gukora bitewe n’icyo ufite n’icyo uzi ku mwanzi, n’uburyo bwo gukoresha kugira ngo utsinde urugamba rumwe hano cyangwa ahandi, cyangwa utsinde urugamba runini rwo kurangiza ikibazo cyose.”

Inkuru Wasoma:  Umusirikare bikekwa ko ari uwa Congo yarashe ku butaka bw’u Rwanda

Paul Kagame avuga ko nta kindi cyizere yavuga bari bafite cyo gutsinda urwo rugamba, avuga ndetse ko n’abo bari bahanganye ku rugamba bari bafite ubushobozi, batari bazi ko batsindwa urugamba. Ati “Yewe n’abatsinzwe ubanza batari bazi ko bazatsindwa, babaga bazi ko, ni Leta bafite ibyangombwa byose, bumvaga baraho twebwe bitaga inyenzi bazatunyura hejuru gusa bakagenda.”

Yavuze ko nta muntu warwanye urwo rugamba ukwiye kwibeshya ngo avuge ko intsinzi bayibonaga imbere yabo, ati “Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo twita intsinzi ngo yarayirebaga, oya barayirwaniye bayigeraho, ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari uhari.”

Inkuru Wasoma:  Kuki badahabwa akazi? Abanyeshuri bize siporo muri kaminuza y’u Rwanda baratabaza

Paul Kagame avuga ko nta kindi cyizere yavuga bari bafite cyo gutsinda urwo rugamba, avuga ndetse ko n’abo bari bahanganye ku rugamba bari bafite ubushobozi, batari bazi ko batsindwa urugamba. Ati “Yewe n’abatsinzwe ubanza batari bazi ko bazatsindwa, babaga bazi ko, ni Leta bafite ibyangombwa byose, bumvaga baraho twebwe bitaga inyenzi bazatunyura hejuru gusa bakagenda.”

Yavuze ko nta muntu warwanye urwo rugamba ukwiye kwibeshya ngo avuge ko intsinzi bayibonaga imbere yabo, ati “Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo twita intsinzi ngo yarayirebaga, oya barayirwaniye bayigeraho, ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari uhari.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved