Nta guca ku ruhande Gen Muhoozi Kainerugaba yasubije uwamusabye gushaka Mutesi Jolly akamugira umugore wa kabiri

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’ingabo za Uganda, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari asabwe gushaka Miss Jolly Mutesi akamugira umugore wa kabiri, ahakana ahamya ko umugore we yamwica.

 

Bijya gutangira Gen Kainerugaba yashyize ku rukuta rwe rwa X ifoto ye aramukanya na Perezida Kagame arangije ayiherekesha amagambo yo mu Kinyarwanda agira ati “Tuzatsinda abanzi bose. Imana ihe umugisha intwari.”

 

Aya magambo yakoze ku mutima umwe mu bamukurikira ahita amusaba gushaka Miss Jolly Mutesi. Ati “Muhoozi uzaze utware umugeni wawe (Jolly Mutesi) akubere umugore wa kabiri.”

 

Mu gusubiza uyu wari umusabye gushaka Jolly Mutesi, Gen Muhoozi yagize ati “Ushaka Charlotte anyice.”

Ni ubutumwa bwagarutswe na benshi mu bakurikira uyu mu Jenerali uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga bamwe bamubwira ko nta cyaha yaba akoze, mu gihe hari n’abibazaga ukuntu umusirikare w’inyenyeri nk’ize atinya urupfu.

 

Mu 2022 ni bwo abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kujya batera urwenya ku mubano wa Miss Jolly Mutesi na Gen Muhoozi, nyuma y’uko uyu musirikare yari yatumiye mu birori by’isabukuru ye inkumi yari imaranye imyaka itandatu ikamba rya Miss Rwanda.

 

Icyo gihe, Mu butumwa Gen Muhoozi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 18 Mata 2022, yagize ati “Jolly Mutesi wabaye nyampinga w’u Rwanda, inshuti yanjye ya kera izaba ihari mu birori byo kwizihiza isabukuru yanjye. Tuzagira ibihe bidasanzwe.”

 

Miss Mutesi Jolly nawe icyo gihe yasubije Gen Muhoozi amuhakanira kutazitabira icyakora amwizeza ko mu bihe bizaza ashobora kuzitabira.

Ati “Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro, nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru nziza.”

 

Gen Muhoozi ukunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, ni umuhungu wa Perezida Museveni, mu 1999 nibwo yakoze ubukwe na Charlotte Nankunda Kutesa uyu munsi bakaba bafitanye abana bane.

Jolly Mutesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 akunze kugarukwaho mu nkuru za Gen Muhoozi Kainerugaba.
Mu buryo bwo gutebya, Gen Muhoozi yagaragaje ko gushaka Jolly Mutesi nk’umugore wa kabiri, byatuma umugore we amwica

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.