banner

Nta kibi cyatubaho kiruta icyatubayeho – Perezida Kagame

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’abaturage, by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru, ubwo bahuriraga BK Arena bakaganira.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi minsi Abanyarwanda bari ku gitutu cy’amahanga, ariko kidakwiye gutuma bacika integer, ahubwo gikwiye kubongera imbaraga zibashoboza guhangana nacyo, bakanga gushyirwa hasi ahubwo bagaharanira kujya imbere uko bikwiye, kuko bari ku rugamba bagomba kurwana kubera ko nta cyabananira.

Yagize ati “Tuba tutarashize cya gihe (muri Jenoside yakorewe Abatutsi), ubu nibwo twashira! Nta kibi gishobora kutubaho ubu, kiruta icyatubayeho, ni yo mpamvu mudakwiye kugira ubwoba na busa. Niba utinya gupfa, ubwo bigukiza gupfa?”.

Arongera ati “Ahubwo nabyo bikamera nka bya bindi nababwiraga, wa mubyeyi interahamwe zakoreye ibyamfura mbi, barangiza bakamubaza ngo arashaka gupfa ate, arabareba mu maso arabavuma. Natwe ni ko tuza kubagira, turabavuma. Nta cyatubaho kirenze icyatubayeho, ni yo mpamvu ushaka kukwica ari byiza ko wamurwanya.

Inkuru Wasoma:  Mu mezi atatu gusa ya 2025, abantu 20 bishwe n’inkuba

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kudakubitwa urushyi ku musaya umwe ngo batege undi.

Yagize ati “Ngo iyo bagukubise ku musaya umwe harya urahindura ukagira utya (ashaka kuvuga ngo ugatega undi), ibyo byo ntabyo ndimo. Mumbabarire munyumve, nta n’uwo nasaba ngo abe ari ko abigira rwose. Nunkubita ku musaya umwe nugira amahirwe urasigara uri muzima, iyo jye ni yo dini yanjye. Iyo ukubise aha, ndakubita n’ahandi aho ari ho hose.”

Yanasabye Abanyarwanda gukomeza inzira yo kubaka ubumwe n’Igihugu cyabo, no kubana neza n’abandi, yaba abaturanyi cyangwa abandi ba kure, kuko bifuza kubana neza na bo, ariko bagomba kubaha amahoro bifuza kandi bakeneye, nk’uko na bo bakora ibyumvikana kandi bizima kuri bo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!