Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko nta muntu uzasuzugura Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi muri rusange kandi urubyiruko ruhari, yemeza ko rugomba kurwana urwo rugamba.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yabivuzeho ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano cyahujwe no kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa 25 Mata 2025.
Yasobanuye ko amateka y’u Rwanda yerekana ko Abakoloni cyane cyane Ababiligi iyo babaga bagiye kugirira nabi u Rwanda babanzaga gusuzugura umuyobozi warwo no kumwambura agaciro.
Ati “Amateka atwereka ko babanje gusuzugura Umwami Musinga ndetse bakagera aho bamuca, akagwa ishyanga. Hagiyeho umuhungu we na we, babonye atangiye gutekerereza neza Abanyarwanda, ndetse yanagerageje kubitwararikaho cyane ariko birangira na we bamwishe kugera ubwo bafashe u Rwanda baruha abo bita beza kuri bo, Abahutu bayobowe na bo ba Kayibanda n’abandi.”
Yakomeje ashimangira ko kubera iyo mpamvu, urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kwemerera guha urwaho uwo ari we wese ushaka gusuzugura Umukuru w’Igihugu.
Ati “Igihango rero twebwe dufitanye nk’urubyiruko, yaba abari aha n’abadukurikiye ni uko nta muntu uzasuzugura ubuyobozi bwacu, uzasuzugura Perezida wacu, uzasuzugura Inkotanyi duhari.”
Yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyigumanira kuko nta Munyarwanda wakwifuza kongera kubona igihugu gisubira aho cyavuye.
Ati “Ndashaka guha ubutumwa abo bigize abavugizi b’abo amateka yari yarise Abahutu, tubabwire ko nta kintu kuba Abahutu byabamariye mu myaka 30 bayoboye u Rwanda, icyo babikoresheje ni amacakubiri…ni yo baba ari ababyeyi babo babikoze, umurage babasigiye ni mubi, umurage w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nta we bahagarariye, ubwo burozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibaduheho turabamaganye.”
Yasabye urubyiruko gukomeza kwiyungura ubumenyi ku mateka y’u Rwanda ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Karemera Isaac yavuze ko urubyiruko rugomba kwiga amateka cyane kugira ngo babashe kurwanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko twasanze icy’ibanze ari ukubanza kumenya amateka y’igihugu cyacu tukayasobanukirwa neza, kugira ngo tubashe kurwanya no gukumira ingebitekerezo ya Jenoside kuko kugira ngo urwanye ikintu ubanza kukimenya ubwacyo.”
Depite Uwamahoro Prisca uri mu ntwari z’abana b’i Nyange, yifashishije amateka y’ubutwari bw’abo bana, asaba urubyiruko guharanira gukora ibyiza, kwanga ikibi anemeza ko gukora neza cyangwa guhitamo neza bidasaba imyaka.
Ku rundi ruhande Cyitatire Ingrid wavutse mu 2001, yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kwamagana abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagifite ingengabitekerezo yayo.
Byron Mutijima wavukiye mu Bubiligi, yavuze ko yahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga anyomoza abavuga nabi u Rwanda by’umwihariko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.