Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, akomeje kutavugwaho rumwe kubera igisubizo yasubije uwanditse avuga ko nta musore wo mu Rwanda uri ku rwego rwo kurongora uyu mwari, ukomeza gutigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda kubera ibikorwa binyuranye akomeje kugararamo umunsi ku munsi.
Bijya gutangira byatangijwe n’umuntu umwe ukoresha izina rya Bakame ku rubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], aho yashimagije uyu mukobwa agira ati “Si ukubapfobya ariko njye mba mbona nta musore mu Rwanda uri kuri Level [Ku rwego] rwa Mutesi Jolly (ahyiraho umutima).”
Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto y’uyu mwari wabaye Nyampinga wa gatanu w’u Rwanda ntabwo bwavuzweho rumwe n’abatangaga ibitekerezo, icyakora nawe yahise amusubiza ameze nk’ugaragaza ko yibeshye, ariko abikora asa n’uri mu rwenya kuko abantu bose ntibabyumvise kimwe. Yagize ati “Bakame have utazatuma mbura umbwira ijambo. Abasore b’i Rwanda ni imfura.”
Ibi Mutesi Jolly yabivuze asa n’urimo kwisegura ndetse no kugaragaza ko ibyo Bakame yavuze atari byo, asubiza agaciro abasore bo mu Rwanda nyuma y’aho uyu wiyise Bakame kuri X yari ashatse gusa n’ubimwitirira, nyamara ntabwo byavuzweho rumwe dore ko kugeza na nubu nta musore wo mu Rwanda bizwi ko afite umubano wihariye n’uyu mukobwa ukunda kugaruka mu itangazamakuru cyane.
Ntawe ushidikanya ku buhanga bwa Miss Mutesi Jolly ugendeye ku biganiro atanga n’imbwirwa ruhame ze, na cyane ko ziba ziganjemo ubuhanga, yongeye gusubiramo ko muri Sosiyete rusange hataburamo ababi. Kuri ubu Mutesi Jolly amaze iminsi i London mu Bwongereza, aho yari yitabiriye inama ya Oxford Africa Conference iba buri mwaka, ndetse akaza no kuhatanga ikiganiro.