Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro Wazalendo bitigeze byisubiza ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyangwa Kivu y’Amajyepfo.
Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bahanganira n’ingabo za RDC na Wazalendo mu bice bitandukanye, biturutse ku bitero iri huriro riba ryagabye ku birindiro byabo.
Mu bice ihuriro ry’ingabo za RDC zavuze kwambura M23 harimo bine byo muri Kibati, gurupoma ya Luberike muri teritwari ya Walikale, gusa nyuma y’iminsi ibiri byavuzwe ko M23 yabisubiranye, Wazalendo ihungira ahitwa Miba.
Byageze n’aho mu kwezi gushize Wazalendo itangaza ko yafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyapfo, kigenzurwa n’abarwanyi ba M23 kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2025.
Mu kiganiro na Voice of Kivu, Lt Col Ngoma yatangaje ko nta bice ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryafashe, ahubwo rikomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane.
Ati “Niba uvuga kwagura ibirindiro, si byo. Nta na santimetero imwe bafashe. Bakomeza kurasa ibisasu buhumyi, barasa aho abaturage bari. Barasa ibice bituwe cyane.”
Lt Col Ngoma yasobanuye ko icyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ukwica abaturage n’amatungo yabo ndetse no kwangiza imitungo yabo.
Yatangaje ko abarwanyi ba M23 bashaka amahoro ariko ko mu gihe ibice bagenzura bigabwaho ibitero, badashobora kurebera, ahubwo ko bagomba gusubizanya imbaraga bafite kugira ngo abaturage batekane.
Ati “Dushaka amahoro. Iyo tuvuga ko dushaka amahoro, ntibiba bivuze ko niduterwa, tutazasubiza. Tuzasubiza icyaba cyose. Dufite imbaraga zo kubatsinda, baratsindika.”
M23 yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za RDC rikomeje kugaba ibitero mu bice ingenzura, zikoresheje drones n’izindi ntwaro. Ku wa 11 Ugushyingo ryateye muri Masisi.