Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko nta ngurane uteganirijwe abimurwa mu manegeka kuko nta gikorwa Leta igiye gukorera mu butaka bwabo ahubwo ari ukurinda ubuzima bwabo. Ibi yabitangaje kuwa 24 Kanama 2023, ubwo yasubizaga abimurwa mu manegeka, bavugaga ko bashaka ingurane y’ubutaka bw’aho bari basanzwe batuyemo, kugira ngo bimuke.
Min. Musabyimana yabwiye RBA ko ubutaka bukomeza kuzaba ubwaba nyirabwo bakabukoresha icyo bashaka kigendanye n’imiterere y’aho buri. Ati “rwose hariya hantu nta mushinga wundi tuhafitiye, ni ubutaka bwabo bagomba gukoresha icyo bwagenewe, nta ngurane tubateganiriza rero, icyo dukora ni ukugira ngo duhingishe ubuzima bwabo, icyo bazakoresha ubwo butaka bazagikore ari bazima”
Yakomeje avuga ko ubutaka bwose buba budateganirijwe guturwaho ahubwo bukorerwamo ibindi bikorwa nk’imyidagaduro, inganda, ubuhinzi n’ibindi, bityo abarimo kwimurwa ni abantu batuye ahatagenewe gushyirwa inzu, kimwe n’uko hari ahagenewe guturwa ariko hatuwe hatabanje gukorwa inyigo za gihanga zigaragaza uko hagomba guturwa.
Yakomeje asaba abaturage kumva neza impamvu bimurwa, avuga ko Leta itazategereza ko abantu babanza guhura n’ibibazo kugira ngo ibone gushaka umuti wabyo. Ni mu gihe iteganyagihe ryashyizwe ahagaragara na Meteo Rwanda, rivuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 uhereye muri Nzeri hazaboneka imvura nyinshi.