‘nta rukundo ruruta urwa nyina w’umwana ariko ba nyina nibo bari kubajugunya’ Umwana w’umunsi umwe w’amavuko yasanzwe yatawe mu kigega cy’amazi

Polisi yo muri Leta ya Lagos mu gihugu cya Nijeriya, yasanze umwana umaze umunsi umwe avutse yatawe mu kigega gifata amazi kidakoreshwa. Raporo ya polisi ivuga ko uyu mwana yasanzwe ahitwa Gowon Real estate muri Lagos.

Mu butumwa polisi yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yagize iti “umwana w’umukobwa w’umunsi umwe yasanzwe mu kigega gifata amazi kidakoresha ahagana saa mbili. Abapolisi bo kuri Gowon bakimenya amakuru bahise bagera aho byabereye, umwana yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga ubu ameze neza.”

Abenshi bakurikiye ubu butumwa ndetse n’ibitangazamakuru byatangaje iyi nkuru muri Nijeriya, bagaragaje ko ari agahinda gakomeye kuba hari abantu bari kurwana n’uko abana batwite babaho neza mu nda kugira ngo bazavuke bameze neza, ku rundi ruhande hakaba hari abagore bari kubyara bakajugunya abana mu muhanda n’ahandi.

Umwe yagize ati “bavuga ko nta rukundo ruruta urwa nyina w’umwana ariko ba nyina nibo bari kubajugunya.” Abandi bakomeje kugaragaza imbamutima z’uko bishimiye ko umwana ari muzima nk’uko ikinyamakuru Linda Ikeji Blog dukesha iyi nkuru babitangaje.

Inkuru Wasoma:  M23 yagaragaje ukuri nyuma y'uko FARDC iherutse gutangaza ko hari agace imaze kwisubiza

Inkuru Wasoma:  Baratabaza: Inzu yatwitswe na gas irashya irakongoka basigarana ubusa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved