banner

Nta soni ugira guhamagarira isi yose ngo iteranire Urwanda? Kagame abwira Ububirigi

Perezida wa Repubulika y’Urwanda, Paul Kagame, yashinje Ububirigi kuba inkomoko y’ibibazo Urwanda ruhura nabyo, ashimangira ko ibi byose bifitanye isano n’amateka y’ubukoloni bwagize ingaruka mbi ku bihugu bwakoronije.

Mu ijambo yashikirije ibihumbi by’Abanyarwanda bari bakoraniye muri BK Arena i Kigali, baturutse mu mihanda yose y’igihugu, Perezida Kagame yagaragaje ko Ububirigi bwaciyemo Urwanda ibice kugira ngo rugume mu bibazo.

Yagize ati: “Ububirigi bwishe Urwanda, bwica Abanyarwanda. Aya mateka si aya kera cyane, arengeje gato imyaka 30. Ntibwahagaze aho, ahubwo bwagarutse kongera gutoteza abacitse ku icumu.”

Yakomeje avuga ko n’ubu abateje ibi bibazo bakomeje gukurikira Urwanda, bashaka kurubuza amahoro.

Muri iri jambo rye, Perezida Kagame yagarutse cyane ku ntambara irimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 uri mu runani AFC. Yerekanye ko iyi ntambara ari ingaruka z’ubukoloni bubi bw’Ububirigi bwaciye ibihugu mo ibice, cyane cyane Urwanda.

Yagize ati: “Iyi ntambara iri muri Congo abantu bagiye bayigira iy’Urwanda. Ntabwo ari iy’Urwanda, nta n’aho twayitangije. Ahubwo turwana n’abo bayitangiye.”

Perezida Kagame yasobanuye ko intambara yo muri Congo ifite inkomoko mu mateka y’ubukoloni yasenye imbibi, bituma Abanyarwanda benshi bisanga mu bindi bihugu, aho bamwe bari kwirukanwa ku butaka bwabo.

Inkuru Wasoma:  Gakwerere yishe abantu-Perezida Kagame

Ati: “Abantu bitwa Abanyarwanda bamwe bagiye bisanga hanze y’imipaka y’Urwanda ya none. Ntabwo ari Urwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari Urwanda rwajyanye Abanyarwanda i Gisoro, Masisi, Rutshuru n’ahandi.”

Yongeyeho ati: “Iyo ushaka kwirukana abo bantu, bivuze ko unirukanye n’ubutaka bwabo.”

Perezida Kagame yasobanuye ko intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo itewe n’uko hari abaturage baho bimwa uburenganzira bwabo.

Ati: “Abaturage bagomba kugira uburenganzira bwabo. Iyo ubwimye, baraburwanira. Niba ushaka kubijandikamo Urwanda, Abanyarwanda nta kundi twabigenza uretse guhangana n’ibyo.”

Yagaragaje ko ikibazo cya Congo kimaze igihe kinini, nubwo ibiganiro by’amahoro byagiye bikorwa, ariko ibyumvikanweho ntibishyirwe mu bikorwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!