“Ntababeshye, sinabahisha ko mfite ihungabana!” Titi Brown akiva I Mageragere yavuze amagambo y’ibyo yifuza ku bamukunda

Agisohoka I Mageragere, Ishimwe Thierry yafashe urugendo rutari ruto abanza kuva hafi ya gereza, amaze kuharenga abona guhagarara afata akayaga. Hari benshi bari baje kumwakira ndetse biganjemo abo mu muryango we, abo babyinana ndetse n’abanyamakuru, kuburyo yabanje no kugirana na bo ikiganiro gito.

Titi Brown yashimiye buri umwe wese wamubaye hafi. Yagize ati “maze imyaka ibiri hano,ndashimira Imana inkuye hano, nafashwe ari njye ureberera umuryango ariko amakuru nakurikiranaga namenye ko nta kibazo bagize, nta wavuye mu ishuri, byose ni ukubera abantu ndabashimira.”

Mu marangamutima menshi, Titi yavuze ko ikintu gitangaje ari uko itariki yafungiweho ari nayo tariki afunguriweho, avuga ko ari itariki ifite byinshi isobanuye kuri we. Icyakora ku rundi rhande, yavuze ko agikeneye abantu.

Ati “Ntababeshye, sinabahisha ko mfite ihungabana kuko imyaka ibiri ni myinshi, ndabakeneye mumbe hafi munganirize, mbega nkeneye abantu mu buryo bwose.” Ntabwo yaciye ku ruhande, yageze aho anavuga ko akeneye abantu mu buryo bw’amikoro, kuko imyaka ibiri ishize yabayeho nta kintu akora cyinjiza, bityo akeneye ikintu cyakongera gutuma abaho neza akanita ku muryango cyane ko ari we wawurebereraga.

Yashimiye Urwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda rwamurenganuye ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwamwitayeho iyi myaka ibiri ishize.

Titi Brown yamenyekanye cyane mu kubyina indirimbo zigezweho muri iki gihe, yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure. Yagizwe umwere kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Anitha Pendo yasezeye kuri RBA amaze imyaka 10 akorera

Inkuru Wasoma:  Ingabire Immacule yatanze impuruza ku mahano akomeye ari gukorwa n'abanyerondo agaragaza ingufu urugomo rwabo rufite.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved