Umuyobozi uhagarariye Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Brig Gen Jean Paul Karangwa, yagaragaje ko u Rwanda rudashobora gukura ubwirinzi bwashyize ku mipaka yarwo nk’uko benshi bakunze kubigaragaza.
Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo yari mu kiganiro mu Ihuriro ry’Igihango cy’Urungano, Brig Gen Jean Paul Karangwa yagaragaje ko u Rwanda rwakomeje gushyira imbere indangagaciro zo guhashya umwanzi aho ari hose.
Yashimangiye ko iyo ari imwe mu ndangagaciro zafashije Ingabo za RPA ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zo gukunda igihugu ndetse no kurangwa n’ikinyabupfura.
Yemeje ko na nyuma yo kuyihagarika, Ingabo z’u Rwanda zakomeje gukomera kuri izo ndagagaciro kandi ko zizakomeza kurangwa na zo ari naho yahereye yemeza ko ruzakomeza kurinda imipaka yarwo.
Ati “Mujya mwumva bavuga ngo dukureho ubwirinzi. U Rwanda rukureho ubwirinzi rufite ku mipaka, ntabwo byashoboka. Ahubwo aho kubukuraho ngira ngo twakongeraho tugashyira n’ahandi kugira ngo dukomeze kurinda Abanyarwanda.”
Yabivuzeho ubwo yagaragazaga ko Ingabo za Leta ya RDC, Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’Abacanshuro barashe ku Rwanda ubwo bari bahanganye n’umutwe wa M23 ariko ntibyabahira kuko rwihagazeho.
Ati “Ntabwo byabashobokeye, uko byagenze mwarabyumvise. N’ibikoresho twakoreshaga bamwe batari bazi ngira ngo mwarabibonye?”
Yavuze ko indagagaciro y’ikinyabupfura ku ngabo z’u Rwanda ari yo ituma zikomeza kubaka igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu bya Afurika nka Centrafrique, Mozambique n’ahandi.
Yavuze ko mu 2014 ubwo Ingabo z’u Rwanda zerekezaga muri Centrafrique, izari zisanzweyo, zabanje kuzinenga ariko ibikorwa zakoze mu gihe gito byazizamuriye ikuzo.
Ati “Icyo gihe baraturebaga bakavuga ngo aba basirikare b’abana baje gukora iki? Tuhageze ukwezi kumwe gusa, yaba abaturage baho twahasanze, bose batangiye kwiyumvamo Ingabo z’u Rwanda.”
Ibyo byatumye Ingabo z’u Rwanda zigirirwa icyizere cyo kurinda Perezida, Samba Panza Catherine, wari watorewe kuyobora by’inzibacyuho ndetse na n’ubu ziracyagirirwa icyizere cyo kurinda umukuru w’igihugu wa Centrafrique hashingiwe ku buryo zitwaye muri izo nshingano.
Yasabye urubyiruko kugendera kuri izo ndangagaciro mu bikorwa byarwo bya buri munsi ndetse anarusaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside isigaye igaragara no mu bana bato.
Yashimye kandi ko urubyiruko rwakomeje kwinjira mu nzego z’umutekano, anarutinyuye gukomeza kwitabira kuko hakenewe amaraso mashya muri izo nzego.