Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanangirije igihugu cy’u Bubiligi budahwema gutera u Rwanda ibibazo, akibwira ko Abanyarwanda badashaka na rimwe kuba Ababiligi.
Yabigarutseho mu bikorwa byo kwegera abaturage byabereye muri BK Arena kuri uyu wa 16 Werurwe 2025.
Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi y’u Rwanda yagizwemo uruhare n’amahanga, kandi ko n’ubu akomeje kuzonga igihugu.
Yavuze ko ibyago bya mbere u Rwanda rwagize ari uko rwakolonijwe n’u Bubiligi, bukagira uruhare mu gutema u Rwanda no kugabanyamo ibice ngo rugane nka bwo.
Ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica… twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n’ubu.”
Umukuru w’igihugu yihangarije igihugu cy’u Bubiligi cyafashe umujyo wo gushishikariza amahanga guhana u Rwanda, rushingiye ku ntambara ikomeje guhanganisha ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Yavuze ko u Rwanda ruza guhangana n’u Bubiligi bukarekera kwirirwa burwiruka inyuma no kurukoronga, ko aho bigeze u Bubiligi rugomba gutanga amahoro.
Ati “Iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kuba bo ubwabo, badakwiriye gushaka kuba nk’abakolonije u Rwanda, ahubwo bakwiriye kubiyuhagira.
Yavuze Ati “Muribuka abacu twatakaje, ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda, kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw’Abanyarwanda… ni bo abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana, bakitubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva ha handi, udapfuye ntukire.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bakabikuziza kuko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura ndetse bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho.”
Perezida Kagame yavuze ko Ababiligi bamaze igihe batesha umutwe u Rwanda, rukabiyama ariko bakavunira ibiti mu matwi.
Ati ” Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.”
Umwuka mubi hagati y’ u Rwanda n’u Bubiligi watangiye gututumba hagati ubwo Guverinoma y’u Bubiligi yangaga Ambasaderi wagenwe n’u Rwanda i Brussels , Vincent Karega, muri Nyakanga 2023.
Ni icyemezo Guverinoma y’u Bubiligi yafashe itakimenyesheje iy’u Rwanda.
Ubwo abarwanyi ba M23, bafataga umujyi wa Goma na Bukavu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Bubiligi ni cyo gihugu cy’i Burayi cyashishikariye gusaba ibindi bihugu n’inzego mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano.
Byatumye muri Gashyantare 2025, u Rwanda rusohora itangazo rivuga ko ruhagaritse ubufatanye mu iterambere rwagiranaga n’u Bubiligi, rusobanura ko bwahisemo kubogamira kuri RDC, bushaka kurubuza amahirwe yo kugera ku nkunga z’iterambere zirimo n’izitangwa n’ibigo mpuzamahanga.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora mu rugamba rutandukanye, ariko ko uko byagenda kose “Nda ndambara”.