‘Ntabwo uri umukono, uri igisambo wowe’ Perezida Kagame abwira Gatabazi anagaragaza uko amasoko yo mu Majyaruguru yegurirwaga umutware w’Abakono

Perezida Paul Kagame, ubwo yari ayoboye inama y’abavuga rikumvikana yibanze ku kwibutsa abitabiriye iyo nama kwirinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu gutanga icyo kiganiro Perezida Kagame yagiye yifashisha ingero z’ibyabaye mu minsi yashize, cyane cyane umuhango wo kwimika umutware w’Abakono.

Perezida Kagame yavuze ko abakoze ibyo bari bagamije indoke runaka, aho yanagarutse kuri Gatabazi JMV, uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko agakurwa kuri izo nshingano kubera gukora amakosa ya hato na hato. Perezida Kagame yavuze ko asanga kuba Gatabazi yaritabiriye umuhango w’Abakono kandi atari Umukono byaratewe n’ubusambo. Ibi byatumye akimara kumva ibyabaye amubwira ati “Ntabwo uri Umukono, uri igisambo wowe.”

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru ndetse n’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba bari bateraniye i Nyakinama. Muri iyi nama kandi, yatangaje ko amaze iminsi  akora icukumbura, aho ibyarivuyemo byagaragaje ko amasoko akomeye hafi ya yose yo mu Ntara y’Amajyaruguru, yahabwaga umuntu umwe.

Perezida Kagame yavuze ko icukumbura ryakozwe ryagaragaje ko amasoko hafi ya yose akomeye yo mu Majyaruguru yari yihariwe na Kazoza wari warimitswe nk’umutware w’Abakono, ibyo we afata nk’ibigamije guhungabanya ndetse no gucamo ibice abanyarwanda. Perezida Kagame yihanangirije abakora udutsiko duheza abandi, ababwira ko nibatabireka vuba na bwangu barabona ingaruka.

Yagize ati “Agapfa kaburiwe ni impongo.” Muri iyi nama kandi havumbutse utundi dutsiko turenga 20 dushingiye ku moko, turimo: Abagarura, Abakonya, Abateme, Abarihira, Abadobogo ndetse n’utundi, kuburyo utwo dutsiko twari twarashyizeho amategeko, abaturage bakayumvira kurusha uko bumvira ubuyobozi. Perezida Kagame avuga ko n’ahandi biri ‘nibatabihagarika vuba na bwangu baragira ibyago.’ Yongeraho ati ‘Kandi agapfa kaburiwe n’impongo.’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved