Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi NIYONZIMA Haruna yagize icyo atangaza ku ikipe y’igihugu ifitanye umukino n’ikipe y’igihugu ya Mozambique ndetse agenera ubutumwa bwihariye umutoza wayo Carlos Alós Ferrer.
Nyuma y’igihe kitari gito umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alós Ferrer adahamagara kapite wayo NIYONZIMA Haruna, mu kiganiro na Radio B&B Umwezi uyu mukinnyi yagize byinshi atangaza ku ikipe y’igihugu n’umutoza wayo
NIYONZIMA Haruna usanzwe ukinira ikipe ya Al Ta’awon yo mu gihugu cya Libya, muri iki kiganiro yavuze ko kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu kubwe ntakibazo bimutwaye kuko icyingenzi Atari uguhamagarwa kwe ahubwo igikomeye ari umusaruro w’ikipe y’igihugu.
“Ntabwo nababazwa n’uko ntahamagawe mu ikipe y’igihugu, ahubwo nababazwa n’uko yabonye umusaruro mubi kuko ndabizi uyu munsi urahamagarwa ejo ntuhamagarwe” – NIYONZIMA Haruna
Uyu mukinnyi akaba ari nawe umaze guhamagarwa inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu amavubi (Inshuro 107) yakomeje avuga ko imyaka yose yamaze ahamagarwa mu ikipe y’igihu atigeze yinginga kugira ngo ahamagarwe.
Yagize ati: “Njye narabivuze nigihe cyose nzanahora mbivuga nigihe cyose nzavira mu mupira nzahora mbivuga, ntabwo njye ndi umukinnyi wo kwinginga ngo mpamagarwe”
Muri iki kiganiro kandi uyu mukinnyi ukina inyuma yaba rutahizamu yakomoje ku kuba yaba yaramaze gusezera mu ikipe y’igihugu aho yavuze ko kuba ntagaciro ahabwa ibyo guhamagarwa mu ikipe y’iguhugu kuri we atakibitekerezaho cyane gusa ko icyo yifuriza ikipe y’igihugu ibyiza.
Haruna Niyonzima yakomeje asaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe y’igihugu kuko yizeye ko abakinnyi babishoboye.
Kugeza magingo aya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 mu mikino ine Amavubi amaze gukina Haruna Niyonzima ntabwo yari yahamagarwa na rimwe n’umutoza Carlos Alós Ferrer.