Abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibavuga rumwe na Leta ku kuba Sena yakwambura ubudahangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ubwo yasimburwaga na Félix Tshisekedi.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC tariki ya 30 Mata 2025 bwandikiye Sena, buyisaba kumwambura ubudahangarwa kugira ngo bubone kumukurikiranaho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibi byaha bihuzwa n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, tariki ya 18 Mata. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari ikimenyetso gishimangira ko uyu munyapolitiki ari mu buyobozi bw’iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi, Sena iyobowe na Michel Sama Lukonde, yatangiye gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, kugira ngo irebe niba amategeko yemera kwambura ubudahangarwa Senateri wabaye Umukuru w’Igihugu.
Umunyapolitiki Moïse Katumbi uyobora ishyaka Ensemble yagaragaje ko mu gihe umutekano wazambye mu burasirazuba bwa RDC, umwuka mubi ukaba ukomeje gututumba mu Banye-Congo, umugambi wo kwambura Kabila ubudahangarwa ushobora kwenyegeza ugucikamo ibice.
Katumbi yagize ati “Namaganye iki cyifuzo cyirengagiza itegeko hagamijwe kwihorera, aho guharanira inyungu z’igihugu. Amahoro no kwishyira hamwe ku rwego rw’igihugu ni ibintu by’ingenzi mu gukemura ibibazo biriho ubu, bidashobora kugaruka binyuze mu bikorwa bigamije guteza amakimbirane no gukuraho amahame ya demokarasi.”
Yasabye Tshisekedi kugirana na Kabila ndetse n’abandi ibiganiro by’ukuri kugira ngo baharanire kugera ku bumwe bw’Abanye-Congo, amahoro ndetse n’iterambere bifuza ko abagezaho nk’Umukuru w’Igihugu.
Prof. Florimond Muteba uyobora urwego rushinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (ODEP), yagaragaje ko kwambura Kabila ubudahangarwa bisubiza inyuma ukwishyira hamwe kw’Abanye-Congo n’ibiganiro biteganyijwe mu gihugu, bigamije gukemura amakimbirane ari hagati y’abaturage na Leta.
Yagize ati “Ntabwo byubahiriza itegeko risaba Inteko gutora. Bica intege ibitekerezo byose by’ukwishyira hamwe ku rwego rw’igihugu n’ibiganiro bidaheza. Perezida Félix, hagarika ibi kandi uvugane n’uwo wasimbuye.”
Francine Muyumba Nkanga wabaye Senateri yatangaje ko Kabila adafite ubudahangarwa nka Senateri, ahubwo ko abufite nk’uwabaye Perezida wa RDC. Yasobanuye ko Sena nta tegeko ifite ryo gushingiraho mu kwambura uyu munyapolitiki ubudahangarwa.
Ati “Ubudahangarwa bwa Joseph Kabila wabaye Perezida abuhabwa na sitati afite nk’uwabaye Perezida, si iya Senateri watowe. Bityo rero, Sena nta cyo yashingiraho mu mategeko ikuraho ubudahangarwa bwatanzwe n’itegeko ryihariye rigenga ababaye ba Perezida. Twiteze ko iyi gahunda iza kwangwa na Sena.”
Muyumba wo mu ishyaka PPRD ryashinzwe na Kabila yagaragaje ko gahunda yo kwambura umuyobozi we ubudahangarwa “yenyegeza umwuka mubi wa politiki mu gihe RDC ikeneye byihutirwa amahoro n’ubumwe. Leta yahisemo kunyegeza ugucikamo ibice, aho gushaka ibisubizo.”
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu na yo ikomeje inzira zigamije gusenya burundu ishyaka PPRD, ishinja abayobozi bakuru gushyigikira abahungabanya umutekano wa RDC, ndetse ngo Visi Perezida waryo, Aubin Minaku, yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Tshisekedi ave ku butegetsi.
Ubu busabe bwagejejwe ku Mushinjacyaha mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya RDC tariki ya 24 Mata, nyuma y’aho ibikorwa bya PPRD bihagaritswe by’agateganyo, ikanamburwa ikibanza kirimo icyicaro gikuru cyayo i Kinshasa, ishinjwa kucyambura umuturage.
Kuva mu mpera za 2023, Kabila ntakiba muri RDC. Agaragara mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika nka Namibia, Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Eswatini mu bikorwa bimuhuza n’abanyapolitiki bakomeye. Bivugwa kandi ko mu 2025, yanageze muri bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).