‘Ntibikwiriye kubona ibintu bishobora gukorwa vuba bidindira’ Perezida Kagame

Perezida Paul Kagama yasabye abayobozi kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibihindura imibereho y’abaturage. Ibi Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 13 Nzeri 2023 ubwo yakiraga indahiro ya minisitiri mushya wa minisiteri y’ibikorwaremezo,Dr Gasore Jimmy .

Perezida Kagame nyuma yo kwakira indahiro ye, yamugiriye inama kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye yo kuvana ibintu mu mvugo ahubwo bikajya mu bikorwa, kandi bikaba ari ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage. Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye kubona ibintu bishobora gukorwa vuba bidindira.

Yagaragaje ko ibidakorwa vuba kubera amikoro make bidakwiriye kugendera ku muvuduko umwe n’ibyabonewe amikoro. Minisiteri y’ibikorwaremezo Dr Gasore yatangiye kuyobora, ni minisiteri ikora cyane by’umwihariko ku buzima bw’abaturage kuko irimo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ibindi bikorwa remezo birimo n’iby’imihanda.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye umwanya u Rwanda ruriho mu iterambere ry'ubukungu muri EAC- raporo yagaragajwe na Loni

‘Ntibikwiriye kubona ibintu bishobora gukorwa vuba bidindira’ Perezida Kagame

Perezida Paul Kagama yasabye abayobozi kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibihindura imibereho y’abaturage. Ibi Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 13 Nzeri 2023 ubwo yakiraga indahiro ya minisitiri mushya wa minisiteri y’ibikorwaremezo,Dr Gasore Jimmy .

Perezida Kagame nyuma yo kwakira indahiro ye, yamugiriye inama kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye yo kuvana ibintu mu mvugo ahubwo bikajya mu bikorwa, kandi bikaba ari ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage. Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye kubona ibintu bishobora gukorwa vuba bidindira.

Yagaragaje ko ibidakorwa vuba kubera amikoro make bidakwiriye kugendera ku muvuduko umwe n’ibyabonewe amikoro. Minisiteri y’ibikorwaremezo Dr Gasore yatangiye kuyobora, ni minisiteri ikora cyane by’umwihariko ku buzima bw’abaturage kuko irimo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, gutwara abantu n’ibintu ndetse n’ibindi bikorwa remezo birimo n’iby’imihanda.

Inkuru Wasoma:  P. Kagame yabwiwe amagambo akomeye n’Umwami wa Yorodaniya nyuma yo gusura u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved