Ubuzima ntabwo ari inzira igororotse ahubwo harimo imisozi n’ibibaya,ahazamuka nahamanuka,ibyo nibyo byabaye kuri uyu mugabo witwa NDAYAMBAJE Joseph wimyaka mirongo itanu n’itandatu utuye ku Muhima mu mujyi wa Kigali. Uyu ni umugabo wa abana bane abakobwa babiri na abahungu babiri. Kuri uyu munsi nibwo uyu mupapa yiyemeje kubisangiza umunyamakuru wa bigtown tv ibijyanye n’ubuzima bwe.
Yatangiye avuga ko ubu burwayi arwaye bwa mufashe muri 2012 ubu akaba abumaranye imyaka isaga 10. Yavuze ko bitangira yafashwe abyimba umubiri wose . yazengurutse ibitaro byose byo mu Rwanda yivuza biranga ,avuga ko bigitangira yabanje kujya abyimba akagirango ni ukubyibuha. Icyakora avuga ko muri 2015 ,yigeze kuvurwa kwa muganga CHUK yoroherwa umwaka , gusa kuko ubushobozi bwari bushize byatumye adakomeza kujyayo.
Uyu mugabo akomeza avuga ko amaze imyaka itatu adasohoka kubera ko atakibona ubushobozi bwo kujya kwivomesha kwa muganga, cyane ko avuga ko yari afite imitungo itandukane amazu ,none yose yamaze kuyigurisha kugirango yivuze ,ndetse n’abana bige gusa n’ubundi byashize Atarivuza. Gusa kandi akomeza kuvuga ko ubwo yaganiraga n’abaganaga bamubwiye ko bishoboka ko yakira gusa ko kuri Mituweli bitashoboka ko imiti yandikirwa itaboneka.
Akomeza avuga ko akeneye ubufasha cyane kugirango arebe ko yakwivuza agakira akagaruka mubuzima busanzwe ,agakora akanarera abana be ,akabafasha. Ikindi avuga ko ubu uyu munsi atakibasha no kubaka urugo kuko amazi menshi y’uzuye munda ye yose.