Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yahaye gasopo abakomeje gushyira imbaraga mu kumesanya. Mu kiganiro yagiranye n’abana be “Live” ku mbuga nkoranyambaga , Bruce Melodie yumvikanishije ko hari abatamwifuriza ineza bakomeje kumusenya bagamije kumushyira hasi, maze abagenera ubutumwa bukomeye.
Yahereye ku banyamakuru bakomeje guseby indirimbo ye na Diamond Platnumz bitegura guhsyira hanze, aho yagize ati:” Ngo oya iyo indirimbi kuba mbi, ari abanyamakuru . Gufata izina ry’umuntu ukarisenya ugasenya na project itaranasohoka! Muzi neza iyo twese dukina sinabyaye icyari kuba?, uba ugomba umuntu wese wakoze akozi n’uko yagakoze , kuko nawe ibyo ngibyo utekereza ko bikugaburira, n’undi umuntu yaza akabisenya mu munota umwe.”
Yakomeje avuga ko yakwinjira mu muziki yabonye urwango rukomeye nubwo bitamubujije gutanga umuziki mwiza. Ati:” Umuntu usenya undi, ugasanga umuntu utazi ingufu afite uko zingana, agerageje kugusenya. Turi kubaka igihugu gito giite abaturage bacye, giite ubukungu bucye, gifite ibintu byose bito kugirango tukigire ikirenze.”
Bruce yavuze ko icyamushoboje kubana n’abantu ari ugohora atekereza ibyiza gusa aho guhsyira imbere ikibi. Yakomeje abasaba gushishoza ku byo bavuga ku bandi , kuko ejo n’ejobundi bashobora kubyarana hagati yabahanzi cyangwa se abanyamakuru. Ati: “Ku bwanjye, iyo umuntu ari gukora ikintu ka kiriya ntabwo mubona nk’umuntu wagira ubwenge. Ntabwo nanjye nakurwanya kuko ntukwiriye imbaraga zanjye. Mfite akazi nkora, mfite ukuntu nkora ibintu byanjye, nibyo nkeneye kwitaho.”
yakomeza avuga ati:” Mureke twige gukundana tuve mu bintu by’amafuti n’amanyanga, kubera ko ku musoza turi kwisenya, kandi niba dushaka kubaka uruganda rukomeye, umuntu ukoze ibintu bikomeye tumushyigikire. Turi Abanyarwanda badatinyika gufashanya ariko batinyuka gusenyana.”
Bruce Melodie yasabye abakunzi be kutizera amakuru yose bamwumbisheho, abasezeranya ko agiye gukomeza kubaha umuziki mwinshi kandi mwiza. Bruce yahaye ukuri abinganjemo abanyamakuru bamaze iminsi bamwibasira kandi yateguje indimbo ze ebyiri agiyi gusohora yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye , ashimangira ko mu minsi iri imbere Abanyarwanda bazabona ko atajya apfusha amafaranga ye ubusa.