Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025 wigaruriye agace ka Luvungi, gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuhatsimbura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo.
Amakuru aturuka mu bice bya Luvungi yemeza ko M23 yahafashe nyuma y’imirwano ikaze yamaze iminsi itanu, irimo kurwana n’ingabo za FARDC, iza FDNB z’u Burundi, ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Nyuma yo gutsindwa no kwirukanwa mu gace ka Luvungi, amakuru avuga ko izi ngabo zahise zihungira mu gace ka Sange no mu mujyi wa Uvira, mu gihe imirwano yari ikomeje gukomera kandi ingabo za M23 zari zifite umurego mwinshi.
Iyi ntsinzi ya M23 ikurikiye ifatwa ry’agace ka Rurambo gaherereye mu misozi miremire ya Uvira, aho ingabo za AFC/M23 zari zimaze kuhatsinda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ifatwa rya Luvungi ritumye imiterere y’umutekano muri Uvira no mu nkengero zayo irushaho guhungabana, mu gihe abaturage benshi bakomeje guhungira mu bice byizewe birimo Sange, Kamanyola ndetse n’umujyi wa Uvira.