Ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rw’umusore wasanzwe mu kidenzezi  cy’amazi I Musanze

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje amakuru y’urupfu rw’umusore witwa Manirakoze Fidel w’imyaka 19 aho umurambo we wasanzwe mu kidendezi cy’amazi. Ibi byabereye mu mudugudu wa Mudende, akagali ka Kibuguzo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze.

Byabaye nyuma y’uko nyina yari amutumye kuvoma saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba ariko aramutegereza araheba, niko guhuruza avuga ko yabuze umwana. Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, batangiye igikorwa cyo gushaka uyu musore igitaraganya.

Inkuru Wasoma:  Impanuka y’imodoka yakomerekeje bikomeye umunyonzi

SP Mwiseneza yagize ati “Byageze saa munani z’ijoro aba abonetse mu kidendezi cy’amazi hafi y’umugezi wa Susa.” Yatangaje ko hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekanye icyateye urupfu rwa Manirakoze, mu gihe umurambo we wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved