banner

Ntimugatinye ibitumbaraye – Perezida Paul Kagame ahumuriza Abanyarwanda ku bibazo by’umutekano

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024 mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ubwo Perezida Paul Kagame yagarukaga ku ngingo y’umutekano w’u Rwanda, yabwiye Abanyarwanda ko umutekano w’igihugu ari ntamakemwa ndetse nta kintu na kimwe gishobora kuwutokoza n’ubwo hari imvugo z’imaze iminsi zigaragaza ko hari ababyifuza. Ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, hari igihe biba birimo ubusa.”

Perezida Kagame yabanje kwibutsa Abanyarwanda ko nta cyabarutira igihugu cyabo, ariko hari ababa bashaka kungukira mu kugisenya. Ati “Uru Rwanda rwacu n’aho tuvuye n’aho dushaka kujya, mbere na mbere bikwiye kuba bishingiye mu Banyarwanda mu mitima yacu, kugira ngo ubigereho ntabwo ukora ibintu […] aha mu Rwanda ntabwo mucumbitse, ni iwanyu, gukora ibintu udakoza ibirenge hasi ngo ‘ejo ntawamenya’ […] ntawamenya se ahandi uzamenya ni hehe?, ahandi uzajya ntuvuge ngo ntawamenya ni hehe?”

Yavuze ko abantu bagenda bavuga nabi u Rwanda, ndetse bamwe bagahunga ku buryo aho bagenda hose barusebya nabo barimo abagiye bahinduka. Yakomeje avuga ko n’abagenda bagera aho bakabaho ubuzima buri inyuma y’ubwo babagamo mu gihugu bita ko bahunze.

Perezida Kagame kandi yavuze ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RD Congo, atangira asobanura ko ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zikabakaba mu bihumbi 100, barimo abarenga ibihumbi 10 bahunze ubwo imirwano yuburaga mu gihe gito gishize.

Yagarutse ku mvugo zibiba urwango zumvikana mu bategetsi bamwe ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko zitari zikwiye gukoreshwa muri iki gihe kuko nta cyo zifasha ku mpande zombi. Ati “Ubwo se zitanga uwuhe musaruro? kugira ngo zitume abantu ibihumbi 100 babe impunzi hano mu Rwanda no mu Bihugu by’ibituranyi? Muri Uganda hariyo ibihumbi nka nka 300 cyangwa 400.”

Inkuru Wasoma:  Umugabo wasangiraga n'umukobwa we yapfuye anizwe n'inyama

Yavuze ko icyatumye habaho impunzi zingana utyo ari kimwe n’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, kuko na bwo Abanyaburayi ntibitaye ku iyicwa ry’abatutsi ahubwo bavugaga ko ari ubwicanyi busanzwe. None ubutegetsi bwa Congo bukomeza buvuga ko ari Abanyarwanda basubira mu gihugu cyabo, kandi ari Abanyekongo bavuye mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze na rimwe ruba intandaro y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko iki Gihugu cyakomeje kubirushinja. Ati “Muzagende mukore ubushakashatsi, mukore iperereza, njye ndabaha ibimenyetso, muzagende mukore iperereza muze mumbeshyuze, u Rwanda ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza imirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abayobozi batandukanye barimo na we bigeze kubaza ubutegetsi bwa Congo niba abagize M23 ari Abanyekongo, ubuyobozi bwa Congo bukavuga ko ari bo. Ati “Ndavuga nti ‘noneho birumvikana, none ni gute byabaye ikibazo cyacu? Ni gute byabaye ikibazo cy’u Rwanda?’.”

Icyakora n’ubwo bimeze gutya Umukuru w’u Rwanda yavuze ko atifuza gusubizanya ku amagambo mabi yavuzwe, yaba ayaturutse mu Gihugu kiri mu majyepfo y’u Rwanda n’icyo mu Burengerazuba bwacyo, kuko amagambo ubwayo, ntacyo yageraho. Ati “Rimwe bazabona isomo ko bakoze ikosa rikomeye.”

Perezida Paul Kagame yasoje asaba Abanyarwanda kudatinya ibimaze iminsi bivugwa, agira ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, kuko rimwe rimwe biba birimo umwuka. Hari ubwo haba harimo ubusa.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved