banner

Ntituri mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, turarwanira impamvu ifatika – Sultani Makenga

Umuyobozi wa Gisirikare w’Umutwe wa M23, General Sultan Makenga, yashimangiye ko intambara barwana ntaho ihuriye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko babishinjwa, ahubwo ko barwanira impamvu yumvikana.

General Makenga yabishimangiye mu kiganiro kidasanzwe yagiranye na Alain Destexhe, wabaye Senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF).

Iki ni ikiganiro kirambuye bagiranye

Alain Destexhe: MONUSCO yateshutse ku nshingano zayo. Urasaba ko yakurwa muri DRC, nyuma yo kugira uruhare mu kubarwanya?

Sultani Makenga: Oya, MONUSCO yateshutse ku nshingano zayo zo kubungabunga amahoro kandi iba igomba kutabogama. Nubwo MONUSCO yaturasheho, ntabwo tuyoborwa n’amarangamutima yo kwihorera.

Mu gihe yo imirwano irangiye, ntabwo dukwiye kwanga urunuka abahoze ari abanzi bacu.

Alain Destexhe: Ikibuga cy’indege ntabwo kiri gukora. Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi, urahamagarira gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo inkunga z’ubutabazi zigere ku bazikeneye

Sultani Makenga: Njye ndabishyigikiye, ariko FARDC yasenye ndetse inasahura n’ibyuma byo kumunara wifashishwa mu bugenzuzi ihasiga ibirindiro ndetse n’imodoka nyinshi kumuhanda indege zikoresha, dutinya rero ko hatezwemo ibisasu. Ku nkengero z’ikibuga cy’indege na ho hashobora kuba hatezwe ibisasu. Nawe ugende wirebere!

Alain Destexhe: Murashinjwa kuba ibikoresho by’u Rwanda?

Sultani Makenga: Ubutegetsi bwa Kinshasa burimo gushakisha uwo bwegekaho ibibazo bwateje bukananirwa kubikemura. Abanyarwanda baratwumva kandi bagerageza gusobanurira Isi uko ibintu bimeze. Ni abaturanyi bacu ni n’abavandimwe bacu, kandi kimwe nkatwe, kuva kera bagiye bahura n’ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR. Turacyafite kandi impunzi zigera ku 100.000 mu nkambi zo mu Rwanda zishaka gutaha mu rugo.

Alain Destexhe: Utekereza ko Tshisekedi yashakaga gutera u Rwanda?

Sultani Makenga: Yarabyivugiye ubwe. Byongeye kandi, Ingabo n’intwaro yari yarashyize mu Mujyi wa Goma ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere, cyane cyane u Burundi na FDLR, niko bimeze kuri njye.

Alain Destexhe: Ese FDLR iracyateye ubwoba?

Sultani Makenga: FDLR iri ahantu hose muri FARDC, harimo n’abarinda Perezida [Tshisekedi]. Bafashijwe kongera kwiyegeranya, bahabwa n’ibikoresho. Ntibashobora gutsinda intambara yo kuturwanya, ariko bashobora kwibasira abaturage b’abasivili mu gace kacu, ni kanini cyane kandi n’aho imidugudu iri ni kure. Iminsi itatu ishize, bishe abantu 40 mu mudugudu wa Kirumbu. Byongeye kandi, FARDC na FDLR, bari gusenya parike y’Igihugu ya Virunga, twe dushaka kurinda.

Inkuru Wasoma:  Ingabo za SADC zafatiwe i Goma zemerewe kwisanzura zidafite intwaro

Alain Destexhe: Bamwe bavuga ko amabuye y’agaciro ariyo intego yanyu nyamukuru?

Sultani Makenga: Nyumva! Ubwa mbere, twamaze imyaka myinshi ahantu hatari ibirombe. Iyo bibaye ngombwa ko dusura ahantu hari ikirombe, nka Rubaya, ntabwo twishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bukorwa n’abaturage bahatuye binyuze muri koperative. Amabuye y’agaciro agurwa n’abakora akazi k’ubuhuza maze bakayagurisha mu bigo biyohereza hanze.

Alain Destexhe: Ntabwo mwebwe muri mu bitabira iryo soko?

Sultani Makenga: Ntabwo ari byo rwose! (Mu Ijwi rikakaye). Twe kuva twagenzura umupaka wa Goma na Bukavu, dukusanya imisoro ya gasutamo ku bicuruzwa, ku giciro cyo hasi kandi nta ruswa nk’uko biranga ubutegetsi bwa Kinshasa.

Alain Destexhe: Hanyuma ku bihano wowe n’u Rwanda mwafatiwe?

Sultani Makenga: Ntabwo binyuze mu mucyo. Ukuri amaherezo kuzagaragara. Iyo abantu bacu bari kwicwa, ntamuntu ugira icyo akora, nta bihano bishyirwaho. Iyo tugize icyo dukora, turahanwa.

Alain Destexhe: Ni irihe sano riri hagati y’igice cya politiki n’igisirikare cya M23?

Sultani Makenga: Bertrand Bisimwa ni Perezida wa M23; Ndi Visi Perezida kandi nshinzwe ishami rya gisirikare. Tubarizwa mu rwego runini, AFC, Congo River Alliance, Corneille Nangaa ni umuhuzabikorwa.

Alain Destexhe: Muri Goma, ubuzima busa nk’ubwasubiye kuba ubusanzwe, ariko amabanki arafunze. Kubera iki?

Sultani Makenga: Kinshasa ni yo yafunze amabanki. Amafaranga abikijwe muri banki ntabwo ari aya Tshisekedi, ahubwo ni ayabakiriya! Arimo guhana abaturage no gukomeza kubasahurira kure.

Alain Destexhe: M23 igizwe n’amoko menshi?

Sultani Makenga: Perezida wacu ni uwo mu bwoko bw’aba Shi, umuvugizi wacu ni umu Luba nka Tshisekedi, umuvugizi wungirije ni Umukongo ukomoka muri Bas-Congo (Yampa amazina y’uruhererekane rw’amoko yabo), turashaka kubaka Igihugu na Leta irenze ibyo bibazo by’amoko bibangamira Igihugu cyacu gikomeye.

Alain Destexhe: Ni ubuhe butumwa wifuza koherereza umuryango mpuzamahanga?

Sultani Makenga: Icyo duharanira kirahari. Turarwanira kubaho. Turi abashaka Congo yunze ubumwe, yegerejwe abaturage, ikemura byihutirwa ibibazo by’iterambere n’imiyoborere. Wabonye uburyo Abanye-Congo babayeho ku bwa Tshisekedi? Ni iki yabakoreye?

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!