Umuntu utunganye ntawe ubaho. Nta n’umuntu ushobora kureba inguni zose z’ubuzima bwawe. Burya urukundo nyarwo ruba rugizwe n’abantu babiri badatunganye ahubwo bakemerana. Kwemera ibi yaba ari inama nziza wagenderaho mu rukundo. Abantu benshi bifuza kurambana n’abantu bakunda, ariko iyo wamaze kubona uwo ukunda ikigoye ni ugucunga neza kugira ngo mutazatandukana.
Muri iyi si ya tekinoloji, abantu bakunze kwishakira kuri interineti inama zabafasha mu rukundo rwabo bakahakura ibitekerezo byabafasha gusigasira urukundo n’ibitekerezo bagenderaho barwubaka. Twifshishije urubuga marriage.com, tugiye kukugezaho inama zidaciye ku ruhande z’urukundo n’uburyo warusigasira igihe warugiyemo. Amakuru meza ahari ni uko inama tugiye kukugezaho zishobora kwihanganira igihe cy’igerageza uri kuzishyira mu bikorwa.
1.Ntukagumane n’umuntu ukurwanya cyangwa se uguca amazi (Ugupfobya).
2.Niba uri mu rukundo ukiyumvamo ko usa n’uri wenyine, byaba byiza uruvuyemo n’ubundi ntacyo akumariye.
3.Menya igihe cyo gutera intamwe ukagenda.
4.Niba ushaka gusuzuma ingano y’urukundo agukunda, rupime igihe yakurakariye.
5.urukundo ni inshinga, ntabwo ari ijambo.
6.Iyo itara ripfuye, urarikoresha cyangwa ukarikora, ntabwo ugura irindi rishya.
7.Ntukiyunge n’umuntu utubaha ibyiyumviro byawe witwaje ngo ni uko mumaranye igihe kinini.
8.Kuba mukundana ntabwo bivuze ko mukwiranye kumarana igihe kinini.
9.Nta rukundo rutunganye rubaho, amakimbirane no kutumvikana byo bizabaho. Igifite agaciro ni uko muzakemura ikibazo mwahuye na cyo.
10.Iteka uzarwanye ikibazo wahuye nacyo aho kurwanya uwo mwakigiranye. Ibi nibikuguma mu mutwe igihe muri kujya impaka cyangwa muri gushwana, bizagufasha gukemura ikibazo kurusha kurakarira uwo mugifitanye.
11.Ntugashake gukundana n’umukobwa uzitaho nk’igikomangoma, uzakundane n’uwo uzafata nk’umukunzi wawe (Partner).
12.Ntukamuvuge nabi mu bandi igihe mutari kumwe.
13.Kwigirira icyizere ntabwo ari ‘Ndabizi neza ko ankunda’ ahubwo icyizere ni ‘Ntacyo bintwaye yaba ankunda cyangwa atankunda’.
14.Ntabwo utegetswe kwitwika mu muriro kugira ngo abandi bote bashyuhe.
15.Uzashyingiranwe n’umuntu uguha ibyiyumviro bihwanye n’ibyo ugira iyo utumije ibiryo muri resitora ukabona barabizanye.
16.Hari abantu benshi wahuza na bo mu rukundo. Nta n’umwe utunganye. Mu rukundo bigusaba gukora kandi cyane.
17.Icyatsi ntabwo gifite ibara ry’icyatsi ku rundi ruhande, ibara ryacyo ry’icyacyi riri aho uvomerera amazi.
18.Rekera aho gushaka umuntu wa nyawe, ahubwo utangire ube umuntu wa nyawe.
19.Uwita ku bintu cyane mu rukundo niwe uba ufite guhagararira urwo rukundo (Control).
20.Ntugakore ikosa ryo gukundana n’ukwakira muri resitora,Indaya cyangwa se umuganga ushinzwe kukwitaho.
21.Ni byiza kwishima kurusha kuba uwa nyawe
22.Nyuma yo kutumvikana ujye ukora ibishoboka byose ube uwa mbere usaba imbabazi
23.Ntugategereza ko umuntu agukunda kandi wowe utikunda ubwawe.
24.Kubera ko wakunze umuntu nk’inshuti, ntabwo bivuze ko washobora kumukunda aramutse abaye umukunzi wawe.
25.Mbere y’uko ujyana mu nzu n’umukunzi wawe, banza ugerageze ujyanirane na we mu muhanda (mutemberane).
Izi ni ingingo za mbere 25 ushobora gukurikiza mu rukundo rukagenda neza kandi ukarwubaka mu buryo burambye. Mu gice cya kabiri tuzakomeza n’izindi ngingo wagenderaho wubaka urukundo rurambye kurusha uko washaka umuntu ukunyuze utekereza ko ari umutagatifu cyangwa se intungane. Duhe igitekerezo muri Comment hano hasi unyuze kuri facebook niba hari icyo zigufashije.