Nubona ibi bimenyetso ku muhungu mukundana uzamenye ko urukundo rwanyu rushingiye ku kuryamana gusa.

Iyo uganiriye n’urubyiruko rw’iki gihe usanga rufite ibibazo bikomeye. Batwawe n’irari ry’ubusambanyi. Umuhungu n’umukobwa bakundaye igihe gito gishoboka feri ya mbere iba ari mu buriri. Ntibanita ku ndwara ziri hanze aha. Kuri bo ikibazo ni inda ibindi ntibibibaze. Gusa ntibikuyeho ko hari n’abakundana by’ukuri, gusa nubona ibi bimenyetso uzamenye ko umusore mukundana agukundira ko muryamana gusa.

ITEKA MUHUZWA NO KURYAMANA GUSA: Buri gihe muhuzwa n’uko mugiye gukora imibonano mpuzabitsina. Niba ariko bimeze ni ikimenyetso cy’uko witiranya urukundo no kuryamana.

AGUHAMAGARA N’ IJORO GUSA: Niba buri uko akitse imirimo ahita aguhamagara ngo muhure kandi n’ijoro nacyo wagifata nk’ikimenyetso cy’uko umubano wanyu ushingiye kukuryamana atari urukundo ruri hagati yanyu.

NTAKINDI KIGANIRO ABA ASHAKA KO MUGIRANA KITARI ICYEREKERANYE NO KURYAMANA: Niba umuhungu mukundana ntakindi yumva mwaganira uretse gahunda zo mu buriri gusa ntushidikanye urwo si urukundo. Ntaba akeneye kumenya amakuru yandi y’umuryango wawe, inshuti zawe, gusa icyo aba ashaka ko muganiraho ni uguhuza imibiri.

AHANTU MUHURIRA: Iteka mukunda guhurira ahantu bigoye ko wamuhakanira ko muryamana. Wenda se n’iwe mu rugo , ku nshuti ye cyangwa ahandi hantu mwisanga muri mwenyine kuburyo kuryamana byaborohera.

NTIYITA KU RUKUNDO: Amarangamutima yawe ntayitaho ahubwo yita kukuba umukemurira ikibazo. Akora uburyo bwose akaruhuka ari uko akugejeje mu gitanda.

Inkuru Wasoma:  Ibintu byakwereka ko umuntu ukunda kandi wihebeye atari uwawe.

NI WOWE ITEKA UMUSEMBURA: Iyo atari gahunda yo kuryamana ashaka kuguha, ibindi biganiro ni wowe uba ushaka ko mubigirana.

AKUNDA ABAKOBWA BENSHI: Ahanini usanga abahungu nkaba bikundira abakobwa benshi. Wenda nawe urabizi ariko iyo umusabye kubireka akubwira ko azabihindura. Kubera ko umukunda cyane ukumva utamureka ugakomeza gutegereza ko azahinduka.

IYO UMUHAKANIYE BIBA IBIBAZO: Niba agusabye ko mwabonana nkuko bisanzwe ukamubwira ko utabashije kuboneka kubera impamvu zitandukanye, ahita arakara mugashwana. Muri make ntiyishimira ko umuhakanira.

NTABA ASHAKA KO MUSOHOKANA: Ibindi bikorwa byo kukwereka ko agukunda cyangwa akwitayeho ntabiha agaciro. Ntaba ashaka ko mutemberana, musohokana ahantu muhurira n’abantu benshi, ntaba ashaka ko umenyana n’umuryango we, inshuti ze. Niyo abikoze aba aziko iherezo ry’inzira ari munzu. Birarangira n’ubundi muryamanye ntakabuza.

Mukobwa rero niba ubona hari ibimenyetso ubona mu byo twavuze, menya ko umubano wanyu atari urukundo ndetse ntaho uzabageza hafatika niba ariko ubyibwira. Wabaye imbata y’ubusambanyi kandi nukomeza kuhikura bizakugora. Niba ukundana n’umusore uteye gutya gira vuba ushake uko mwatandukana uzabona abandi bafite gahunda n’urukundo nyarukundo. Kuryamana sicyo kimenyetso cy’urukundo. source: Umuryango

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved