Nubona ibi ku mukobwa mukundana uzamenye ko atazavamo umugore mwiza.

Urukundo rwonyine ntiruhagije kugira ngo wiyemeze gushaka umugore cyangwa umugabo. Hari n’indi mico y’umukunzi wawe uba ugomba kwitegereza no kwitondera kugira ngo ufate icyemezo. Hari imico imwe n’imwe umukobwa mukundana ashobora kuba afite ,ikaba ari ibimenyetso bikuburira ko atazavamo umugore muzima, ushobotse muzabana akaramata. Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso byakugaragariza ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi.

UMUKOBWA UGUCA KU NSHUTI N’ABAVANDIMWE: Umukobwa uba udashaka ko ugirana ibihe byiza n’inshuti zawe, mugasabana, wa mukobwa uba utifuza ko ugenderera umuryango wawe, akababazwa n’uko hari icyiza wabakorera cyane cyane kubafasha ku byerekeranye n’umutungo, ntuzatekereze ko nimubana aribwo azahinduka.

UMUKOBWA UGUHUNGA IYO BIGUKOMERANYE UKAMUBURA: Umukobwa mukundana ibihe ari byiza byakubana bibi ukamubura uwo nawe ntago yakubaka urugo ngo rurambe. Ubusanzwe ubuzima bwo mu rugo buhora buhindagurika, uyu munsi uba umeze neza, ejo bikanda ejo bundi bigakunda. nubona umukobwa mukundana mugirana ibihe byiza iyo ufite amafaranga cyangwa uri mu bihe byiza nawe ariko wagera mu bibi ukamubura uwo nawe ntuzamugire umugore kuko ntiyakwihanganira impinduka mu rugo.

UMUKOBWA UTAGIRA INTEGO MU BUZIMA BWE: Ubusanzwe umusore wese aba yifuza gushaka umugore ufite intego runaka kandi nibura uzamufasha kugera ku ntambwe ifatika mu gihe kizaza. Ikizakubwira ko umukobwa mukundana azavamo umugore mubi ni uko mu mutwe we nta kintu apangira ahazaza. Kuri we iyo bwakeye biba ari ibyo kandi ahanini mwene aba bakobwa baba bategereje kuzarambiriza ku mugabo. Inshingano zose akaziguharira.

UMUKOBWA UGUTEGEKA: Nubwo mutarabana ariko aba ashaka ko ukora ibyo ashaka, ujya aho yumva yifuza, kukuyobora mu biganiro mugirana ndetse ko ukora ibyo we yumva bimunyuze. Niba bimeze gutyo mukundana nimugera mu rwanyu bizagenda bite? Ko abashakanye babanira kuzuzanya no kujya inama, mugakora ibibafitiye inyungu, nta kwikunda kubayeho, bizacura iki nimugera mu rugo? umukobwa umeze atya nawe mu rugo biba bigoranye ko mwahuza.

Inkuru Wasoma:  Impamvu 2 rukumbi umusore atagakwiye kwiruka ku mukobwa cyangwa umugore

UMUKOBWA UGUCA INYUMA: Umukobwa se uguca inyuma mukiri n’ingaragu nimugera mu rwanyu nibwo iyo ngeso azayicikaho? Yego uba ubona utamuhara cyane urebeye ku bwiza bwe ndetse ukibwira ko uzamuhindura ariko iki ni ikimenyetso cyuko ushobora kuzabaho ubabaye mu rugo rwawe kubera umugore w’umushurashuzi. Ubwiza sibwo bwubaka urugo. Hari benshi babugendeyeho birengagiza ingeso kuri ubu bakaba bicuza.

MU BURIRI NTIMUHUZA: Ubusanzwe umusore n’inkumi bemerwa gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko bamaze kubihererwa uburenganzira n’amategeko ndetse n’idini. Nubwo bimeze gutyo ariko muri iyi minsi biragoye kubona abantu babana batararyamana. Niba rero mwararyamanye (n’ubwo ari icyaha kandi mukaba mutari mubyemerewe), mukaba mudahuza kuri iyo ngingo ,mu rugo rwanyu witegure guhangana n’ibibazo. Uguhuza cyangwa ukudahuza mu gihe cyo gutera akabariro bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mibanire yanyu.

UMUKOBWA UFUHA KU BURYO BUKABIJE: Nubwo gufuha mu buryo buringaniye biba ari ngombwa mu rukundo, gufuha ku buryo bukabije bikurura umwuka mubi hagati y’abakundana. Niba umukobwa mukundana atifuza ko uvugana n’abandi bakobwa, ko utagirana umubano wose n’igitsinagore aho kiva kikagera, ni ukuvuga ko atakwizera. Kwambikana impeta sibyo bizazana icyizere cyangwa ngo bikemure uko gufuha kwe gukabije.

UMUKOBWA UTEMERA AMAKOSA: Mu buzima nta muntu udakosa. Kwemera ikosa igihe hari aho wakosheje ndetse ukabisabira imbabazi ntibigabanya icyubahiro wari ufite, ntibikuraho ubwiza n’uburanga wari usanganywe, Niba rero iyo agukoshereje atajya yemera amakosa ye ahubwo akakurusha uburakari, ntutegereze ko bizahinduka nimubana.

Umunyamakuru Bright Turatsinze wa RBA yatanze isomo rikomeye ku bakobwa birirwa mu tubari no kuryoshya bitewe n’ibyo yakorewe n’umugore we wamutaye.

Inkuru Wasoma:  Ibimenyetso bizakwereka umukobwa wagukunze akabura aho ahera abikubwira

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved