Abasore benshi baha agaciro kujya mu rukundo rufite intego kurusha gutereta bisanzwe. Ese wari uzi ibintu by’ingenzi baba bashaka cyangwa se babanza kugenzura ku muntu bagiye kujya mu rukundo? Hano twabateguriye ibintu bitanu abahungu bibandaho iyo bashaka kujya mu rukundo rufite intego nk’uko love dukesha iyi nkuru babivuga. Umusore mukundana iyo akubonamo iyi myitwarire 5, ahita abona ko uzamubera umugore w’igitangaza.
ABA ASHAKA KUMENYA KO BASANGIYE IBYO BYIYUMVIRO, NTAWE URI GUSUNIKIRA UNDI MU RUKUNDOAbahungu baba bashaka kumenya niba koko urukundo ruhari mbere y’uko barujyamo. Umusore umwe yagize ati” umukobwa umwe yansabye ko dukundana biza kurangira mubabaje kubera ko njye ntago nari mbirimo”. Buriya nubwo umuntu umwe ariwe waba ukuna undi, ariko biba byiza iyo bombi biyumvanamo.
ABA ASHAKA KUMENYA KO UMUKOBWA ATAMUBESHYA KANDI ARI UMWIZERWAAbahungu baba bashaka gukundana n’umuntunwari usanzwe yiteguye kugira uwo bakundana. Umusore umwe yagize ati”kubeshya no guca inyuma ntawe umenya aho biva, sinajya mu rukundo n’umukobwa ntazi niba afite gahunda ya nyayo nta guca ku ruhande”. Umusore ushaka urukundo rufite intego aba ashaka ko umukobwa yumva impamvu ari ingenzi ndetse bari no kuri gahunda imwe. Ibi bikunda no kuba umwihariko ku bahungu bigeze gucibwa inyuma mu gihe cyashize.
ABA ASHAKA KO URUKUNDO RUHWANA, NTA MUNTU UGARAGARA NK’USUMBA UNDI (control).Abasore ntago bakunda kuba mu rukundo rutaringaniye, aho usanga umuntu umwe ariwe ugenga urukundo barimo. Umusore umwe yagize ati” ntago biba byoroshye kuba ukundana n’umukobwa ufuha cyangwa se ushaka gu controla”. Niba uzi ko ukunda gukabiriza ibintu runaka, biba byiza kumenya imbago utagomba kurenga kuwo mugomba gukundana mbere y’uko mutangira inzira y’urukundo.
ABA ASHAKA KO UMUKOBWA YUMVA AKAZI KE NDETSE N’IBIMUSHISHIKAZA: Kwakira umukunzi wawe uko ari ni urufunguzo rugera ku rukundo rusesuye rufite intego. Umusore umwe yaravuze ati” urukundo ntago rujya rugera kure iyo umuntu mukundana aca amazi akazi kawe ndetse n’amafranga winjiza”. Ntago ari ngombwa gushaka guhindura umuhungu mukundana kugira ngo uhaze ibitekerezo byawe, ndetse amagambo uvuga ashobora no gusenya urukundo rwagakwiye kuba rukomeye rugahinduka umuyonga.
ABA ASHAKA KO UMUKOBWA ABONA KO KUZABANA ARIHO HAZAZA H’URUKUNDO BARIMOUmusore umwe yaravuze ati” hari imyaka ugeramo gukundana ntibibe bikiri imikino”. Abasore bamwe baba bashaka gukundana bizamara igihe cyose cy’ubuzima bwabo. Umusore nagusaba ko mukundana ariko bifite intego yo kuzabana, byaba byiza witonze mbere yo kubijyamo. Koresha uburyo bwa nyabwo bwo kwakira uwo mubano ndetse unabwubahe. Niba umusore ateye atya, menya ko afite ahazaza hafite umucyo| ibi bimenyetso bizakwereka umusore ufite ahazaza hateye imbere.