Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Gihorwe mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, hasanzwe umurambo w’umugabo uzwi ku izina rya Gervais, amanitse mu giti ndetse yambaye atikwije igice cyo hasi (yambaye ubusa). https://imirasiretv.com/umugore-yasabye-gatanya-umugabo-bamaze-iminsi-40-bakoze-ubukwe-kubera-yanga-koga/

 

Uwamubonye bwa mbere, yavuze ko yari ari gutambuka mu gahanda kari hafi y’aka gashyamba kari mu Mudugudu wa Bisukiro, akabona umurambo w’umugabo unagana mu mugozi w’umukara wari umanitse mu giti, ndetse ngo yari yambaye ubusa ku gice cyo hasi kuko yahise amukenyeza umufuka yari afite, niko guhita ahamagara inzego z’umutekano zari zimwegereye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Kampire Georgette, na we yemeje aya makuru agira ati “Umusore wahatambukaga akimubona yahise atabaza, turahagera dusanga aziritse akagozi mu ijosi ariko utasobanukirwa niba ariwe waba wiyahuye cyangwa niba ari abantu bamwishe barangiza bakamushyira aho ngaho. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri intandaro y’urupfu rwe.”

 

Gitifu Kampire yakomeje avuga ko habanje kuyobekana inkomoko y’uyu mugabo ariko ku bw’amahirwe bamusangana irangamuntu, bakurikiranye amakuru basanga yari atuye mu Murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Rega. Aya makuru y’aho akomoka akimenyekana bahise bamenyesha umuryango we, ari nako RIB na Polisi na bo bahita batangira akazi kabo. Andi makuru yamenyekanye ni uko uwo mugabo yabagana n’umugore we mu makimbirane, ariko bikavugwa ko yari afite abagore babiri.

 

Mu masaha y’ijoro yo kuri uyu wa Kabiri nibwo umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye uru rupfu. https://imirasiretv.com/umugore-yasabye-gatanya-umugabo-bamaze-iminsi-40-bakoze-ubukwe-kubera-yanga-koga/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved