Nyabihu: Ukuri ku bivugwa ku bayobozi babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita umuntu agapfa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu na Mugabe Matsatsa ukuriye irondo ry’umwuga muri aka Kagari batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gukubira no gukomeretsa ku bushake uwitwa Dushimirimana bikamuviramo urupfu.

Nk’uko bamwe mu baturage babisobanuye iki cyaha cyakozwe mu masaha y’ijoro ku wa 24 Ukuboza 2023, ubwo aba bayobozi bombi bari kumwe n’abandi banyerondo bari kugenzura igikorwa cy’irondo, bivugwa ko bageze mu rugo kwa Dushimirimana mu masaha y’ijoro ndetse basanga we n’umugore we baryamye.

Umwe mu baturage wabibonye yagize ati “Abo bayobozi baje bitwaje za ferabeto, babanza gusohora umugore we bamubohera amaboke inyuma bamusaba ko yabereka ahantu umugabo we Dushimirimana ari, hashize akanya umugabo na we arasohoka, bakimubona bahita batangira kumuhondagura, baramukomoretsa cyane bamugira intere.”

Dushimirimana nyuma ya tariki 28 Ukuboza 2023 yaje gupfa, abaturage benshi bakavuga ko ashobora kuba yarazize izo nkoni yakubiswe n’abo bayobozi ubwo bamusangaga iwe mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2023. Icyakora hari amakuru avuga ko Dushimirimana ashobora kuba yarakubiswe na bo bayobozi kubera urugomo asanzwe agira.

Aya makuru y’ifungwa ryaba bayobozi yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, Dr Murangira B. Thierry. Yagize ati “Bombi bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Mukamira, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa, kandi dosiye yabo yarakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha. Haracyashakisha ibindi bimenyetso ndetse n’abandi bashobora kuba barabigizemo uruhare.”

Icyaha akurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikavamo urupfu agihamijwe n’Urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 25 ariko itarenze 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

Inkuru Wasoma:  Rusizi: Umuganga akurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa w'imyaka 19 wari uje kwivuza

RIB irakomeza kwibutsa abaturarwanda bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse ikaboneraho kwibutsa buri wese kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe.

Inkuru Wasoma:  Umuryango w’abantu umunani utuye muri nyakatsi wasabye ikintu cyafasha Leta mu iterambere ry'igihugu

RIB irakomeza kwibutsa abaturarwanda bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse ikaboneraho kwibutsa buri wese kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved