Nicole Irankunda Nkusi Kenny wamamaye nka Nyabitanga ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri sinema Nyarwanda yahishuye ko hari abashatse kumushukisha amafaranga kugira ngo asebye u Rwanda.

 

Ubwo yari mu kiganiro na IGIHE, Nyabitanga yavuze ko abantu b’ibyamamare bakunze guhura n’abantu baba hanze barwanya Leta, baba bashaka kubashukisha amafaranga kugira ngo bavuge nabi u Rwanda. Ati: “Hari imitego abantu bari hanze birirwa bahamagara abantu ngo babishyure amafaranga ubundi bajye kuvuga nabi u Rwanda”.

 

Nyabitanga kandi yavuze ko ubwo yigeze kwambara umupira wari wanditeho ngo ‘Safari Nyubaha’ yatumweho n’inzego z’umutekano kugira ngo bamusobanurire, ariko aza gutangazwa no kuba hari bamwe mu bashaka guharabika u Rwanda babigize inkuru ndende bavuga ko yaba yaraburiwe irengero. Ati: “Nigeze kwambara umupira wanditseho ngo ‘Safari Nyubaha’ hanyuma mpamagazwa n’inzego z’umutekano bambwira ko atari byiza, baransobanurira. Icyo gihe sinibuka umuntu ukoresha YouTube aravuga ngo naburiwe irengero biba inkuru ndende”.

 

Uyu mukobwa akomeza avuga ko yatunguwe no kubona abantu benshi baba hanze y’u Rwanda bamubwira ko biteguye kumufasha bakamuha amafaranga, agakomera ngo maze akabihagararamo neza. Uretse ibyo kandi Nyabitanga avuga ko inshuro nyinshi abakobwa bo mu myidagaduro bahura n’abagabo babatereta babashukisha amafaranga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved