Abagore bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye amavuriro y’ibanze bubakiwe yongerewe ubushobozi kuri ubu akaba atanga serivisi z’ububyaza, kuvura amenyo, amaso n’izindi serivisi zitandukanye bajyaga babonera kure.

 

Akarere ka Nyagatare nka kamwe mu turere tunini kandi dutuwe n’abaturage benshi, batangiye kuvugutira umuti ikibazo cyo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi nyuma y’aho hari abaturage bagorwaga no kujya kwivuriza ku bigo nderabuzima kuko biri kure yabo.

 

Mu mavuriro y’ibanze yamaze kongererwa ubushobozi harimo Ivuriro ry’ibanze rya Karambo, Nyamikamba, Gihengeri, Ndego, Nyamirama, Nyabitekeri, Nyamiyonga ndetse hari n’andi yatangiye kubakwa hagamijwe kwegereza abaturage ubuvuzi.

 

Ivuriro ry’ibanze rya Nyamikamba, ryatangiranye abakozi icyenda barimo abaforomo bane n’umubyaza umwe bose bashinzwe gutanga serivisi ku baturage babagana. Serivisi zikunze kuganwa cyane ni ugupima abagore batwite no kubabyaza. Nibura mu kwezi habyarira abagore 15.

 

Turamyimana Elna wari umaze kubyarira muri iri vuriro, yavuze ko yishimiye kubyarira hafi, anavuga ko yahawe serivisi nziza ku buryo yumva ameze neza.

 

Ati ‘‘Kuri twe ni amashimwe gusa, nahageze nimugoroba saa Moya abaganga baramfasha ndabyara, ndetse mukanya nshobora gusezererwa nkitahira. Turanezerewe kuba twaregerejwe izi serivisi.’’

 

Nyamihanda Delphine wari wagiyeyo kwisuzumisha inda, yavuze ko mbere yakoraga urugendo rurerure ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rukomo bikamugora cyane.

Ati “Ubu twaranezerewe, tworohewe no kuvurirwa hafi.’’

 

Mukotanyi Emmy yavuze ko iri vuriro ry’ibanze ryaje rikenewe kuko mu Kagari ka Nyamikamba hatuye abaturage 7000 kongeraho abandi benshi bagaturiye basaga 15000 bose bazajya bivuriza kuri iri vuriro.

 

Ati ‘‘Nibura abantu 15000 bazajya bivuriza kuri iri vuriro noneho ba bantu bajyaga kubyarira ku bigo nderabuzima biri kure ugasanga biragoranye, umubyeyi bimutwaye amafaranga menshi, ubu bazajya babyarira hano tugabanye wa muzigo w’abantu benshi ku bigo nderabuzima.’’

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho y’abaturage, Murekatete Juliette, yabwiye IGIHE ko aya mavuriro y’ibanze batangiye kongerera ubushobozi mu rwego rwo gufasha abaturage bagorwaga no kugera ku bigo nderabuzima biri kure yabo.

 

Ati ‘‘Amavuriro y’ibanze arimo irya Nyamikamba ari gufasha mu gutanga serivisi nziza zijyanye n’ubuzima. Dufite Akarere kanini kandi gatuwe cyane aho harimo abakoraga ingendo ndende, aba Nyamikamba byabasabaga kujya gushaka transfer ku kigo nderabuzima cya Nyarurema, abaturage batubwiye ko bifuza ivuriro ry’ibanze ryabafasha mu bubyaza rero dukorana n’abafatanyabikorwa rirubakwa ubu rirakora.’’

 

Visi Meya Murekatete yakomeje avuga ko basaba abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira babone uko bivuza bitabagoye. yavuze ko kandi bazakomeza kongerera amavuriro y’ibanze imbaraga mu gufasha abaturage.

 

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare gafite ibitaro bibiri, ibigo Nderabuzima 20 ndetse n’amavuriro y’ibanze 84. Muri aya mavuriro y’ibanze ayongerewe ubushobozi atanga serivisi zirimo kwita ku babyeyi batwite, kuvura amenyo, amaso ndetse no gusiramura.

Amavuriro y’ibanze yongerewe ubushobozi yatangiye kwakira ababyeyi

Turamyimana Elna yishimiye kubyarira mu ivuriro ry’ibanze rimwegereye

Abaturage ba Nyabikamba bishimiye kuvurirwa hafi