Nyagatare: Abakozi b’ishuri bamaze umwaka badahembwa

Abakozi barimo abazamu, abatetsi n’abarimu mu ishuri ribanza rya Kabirizi, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko bamaze igihe badahembwa bakabwirwa ko biterwa n’uko amafaranga Leta igenera amashuri gusana ibyangiritse n’indi mirimo ataraboneka.

Umwe mu bakozi ukora akazi ko gucunga umutekano w’ishuri, tutashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu zo kurengera akazi ke, avuga ko we na bagenzi bahuje akazi uko ari batatu bamaze igihe badahembwa harimo n’uwenda gusoza igihe cy’amasezerano ye atarabona umushahara n’umwe.

Yagize ati “Jye na mugenzi wanjye twenda kunganya kuko turishyuza amezi 11 kandi dufite amasezerano y’akazi y’umwaka umwe.”

Avuga ko impamvu bagikora akazi ari uko bafite impungenge ko baramutse basezeye batakwizera ko bazabona amafaranga yabo amaze kuba menshi.

Uretse abakora akazi k’izamu ngo n’abakora akazi ko gutekera abanyeshuri nabo kuva iki gihembwe cy’amashuri cyatangira ntibarabona umushahara n’umwe.

Abarimu babiri bigishije muri gahunda nzamurabushobozi nabo bavuga ko bari bizejwe kwishyurwa amafaranga 20,000 nk’igihembo cy’iminsi 21 bakoze abandi bari mu biruhuko.

Umwe muri bo avuga ko bahembye bamwe abandi babiri babwirwa ko amafaranga yabo bazayahabwa nyuma. Kugeza uyu munsi ngo ntibarayabona, nyamara ngo ntibanabwirwa impamvu.

Inkuru Wasoma:  Musanze: Imodoka yagonganye na moto igahita yiruka yafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Byangabo

Umuyobozi w’iri shuri ntitwabashije kumubona kuko inshuro nyinshi twamuhamagaye kuri telefone ye igendanwa atatwitabye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko itinda ry’amafaranga Leta iha amashuri ridakwiye kuba ikibazo cyo kudahemba abakozi by’umwihariko abakora akazi k’izamu kuko bishobora kubatera ingeso y’ubujura.

Agira ati “Umuyobozi w’ishuri ntiyitaye ku bantu akoresha kuko abazamu bakwiye kubona ibyo bagenerwa kugira ngo bitabatera ibishuko byo kwiba. Aya mezi ni menshi bikabije.”

Cyakora ngo mu kiganiro umuyobozi w’ishuri yagiranye n’umukozi ushinzwe Uburezi ku Murenge wa Karangazi ngo yemeye ko atangira guhemba abakozi bafitiwe ideni guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024.’

Icyakora uyu muyobozi, we ngo yemera ko umukozi ufitiwe umwenda munini ari amezi atandatu.

Ku kibazo cy’abarimu bigishije muri gahunda nzamurabushobozi, umuyobozi w’ishuri we ngo avuga ko abafitiye umwenda w’iminsi itanu gusa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved