Nyagatare: Umugabo ufite abagore batatu akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 wabaga mu gipangu cye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo witwa Hagumubuzima Claude w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Gashenyi mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17, w’umubyeyi wakodeshaga mu gipangu cye. https://imirasiretv.com/yago-yasubije-minisitiri-utumatwishima-wavuze-ko-aba-big-energy-ari-agatsiko-gashobora-kuzakora-ishyano/

Abaturage batuye muri kariya gace bavuga ko batunguwe n’amahano uyu mugabo yakoze kuko bari bazi ko ari umuntu wiyubashye dore ko anafite abana 10 amaze kubyara ku bagore batatu batandukanye. Amakuru avuga ko uwo mugabo asanzwe ari umushoramari ndetse akodesha inzu ze zitandukanye, harimo n’iyo uyu mukobwa abanamo n’ababyeyi be.

Bivugwa ko yacunze uwo mukobwa ahasigaye wenyine akajya kumuhohotera, mu gihe ababyeyi be bari bagiye guca inshuro. Ubwo uyu mukobwa yabibwiraga umubyeyi we atashye, bahise bitabaza ubuyobozi ari bwo uyu mugabo yafatwaga ndetse uyu mukobwa ajyanwa kwa muganga.

Umubyeyi w’umwana wafashwe ku ngufu, yavuze ko ubwo yari yagiye guca inshuro agatabazwa n’umuturanyi wari unyuze iwe aje kumureba agasanga umwana arira avuga ibimubayeho. Ati “Nahise ntaha njyana n’uwo nakoreraga, umwana mujyana kwa muguganga nyuma umugabo aza gufatwa.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye ashobora gufatirwa ibihano mpuzamahanga

Icyakora uyu mubyeyi yavuze ko abaturanyi be bamwibasiye, bamubwira ko yagakwiye gusaba uriya mukire amafaranga aho kumufungisha. Yagize ati “Naribasiwe cyane nirukanwa aho nabaga. Abaturage barampigira ndetse bambwira ko ndi ikigoryi mba nasabye amafaranga singaragaze ikibazo kuko n’ubundi ngo atazatindayo. Nishinganishije mu buyobozi kuko imiryango ye imereye nabi, umwana ntagisohoka kubera kumukomera bavuga ko uwo dufungishije tuzamuzira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Uwambayingabire Claire, yemeje iby’aya makuru avuga ko uriya mugabo yamaze gutabwa muri yombi na RIB. Agira inama abaturage yagize ati “Dusaba abaturage kutagira uwo bizera cyane mu gucunga abahohotera abana bab,o ariko kandi n’igihe babona hari ibimenyetso biganisha ku kuba umwana yahohoterwa hagatangwa amakuru ku gihe.” https://imirasiretv.com/yago-yasubije-minisitiri-utumatwishima-wavuze-ko-aba-big-energy-ari-agatsiko-gashobora-kuzakora-ishyano/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved