banner

Nyagatare:RIB yataye muri yombi umucamanza n’umugabo we bazira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangaje ko rwataye muri yombi umucamanza w’umugore ukorera Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa, aho yizezaga umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo rukiko.

Uru rukiko ruherereye mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Igikorwa cyo guta muri yombi uyu mucamanza cyabaye tariki 1 Gashyantare 2025.

RIB yatangaje kandi ko hanafunzwe umugabo w’uyu mucamanza ukurikiranyweho kuba icyitso muri icyo cyaha.

Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya gatanu y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyi ngingo ivuga ku gusaba cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwiyemeje kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura

Umucamanza wahamijwe n’urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 12, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu agaciro k’indonke yatse.

RIB yaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite, kuko utazabyubahiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

RIB kandi yashimiye abakomeje kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru, kugira ngo irandurwe burundu mu gihugu.

Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!