Nyamasheke: Imodoka yari ivanye abanyeshuri ku ishuri yakoze impanuka abana babiri bahita bitaba Imana – AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, imodoka yari ivanye abanyeshuri ku ishuri ribanza rya Saint Matthew riherereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yakoze impanuka abana babiri bahita bitaba Imana, mu gihe abandi bakomeretse cyane bahise bajyanwa kwa muganga ngo bitabweho. https://imirasiretv.com/nyabihu-basanze-umurambo-wumugabo-wambaye-ubusa-umanitse-mu-giti/

Ababonye iyo mpanuka bavuze ko umunyonzi yamanukaga ari imbere y’iyi modoka, gusa ngo umunyonzi yari ari mu nzira yayo. Umushoferi wari utwaye imodoka ngo yashatse guca ku ruhande kugira ngo anyure kuri uwo wari utwaye igare, ariko utwaye imodoka ahita agonga igare inyuma, ihita igwa hepfo mu mugezi witwa Cyongoro uri hafi n’agasantere ka Kamabuye.

Inkuru Wasoma:  RDC: Ingabo za Tanzania zageze i Goma zije kurwanya M23

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari umwarimu wavuze ko iyi modoka yarimo abana 31, ndetse ngo iyi modoka yari imaze akanya gato ihagurutse ku ishuri, aho ngo harimo urugendo rungana nk’iminota icumi uvuye ahabereye impanuka. Uwari utwaye igare ndetse n’uwari utwaye imodoka hamwe n’abana bari mu modoka bajyanywe ku bitaro bya Bushenge no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi aho muri Nyamasheke. https://imirasiretv.com/nyabihu-basanze-umurambo-wumugabo-wambaye-ubusa-umanitse-mu-giti/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved