Inzu ya Nsengiyumva Elias n’umugore we, yari iherereye mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga ho mu Karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyo bari batunze byose biba umuyonga, mu gihe haburaga iminsi mike ngo bakore ubukwe. https://imirasiretv.com/kamonyi-ishuri-rya-nursery-ryatunguranye-risaba-abana-kujya-biga-nyuma-ya-saa-sita/

 

Iyi nzu Nsengiyumva n’umugore we bayibanagamo n’abana babiri bafitanye ndetse n’undi uriya mugore yari atwite, ndetse hari n’amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 33 n’umugore we biteguraga gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 mu Murenge wa Ruharambuga.

 

Iyi nkongi yabaye ahagana saa saba z’amanywa zo ku wa Mbere tariki 16 Nzeri, ubwo umugabo yari ari gutwara insina yatemeraga umuturanyi we, umugore nawe yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi kwisuzumisha (inda). Bivugwa ko abandi bana n’abahungu babiri bo bari hanze mu rugo rw’iyo nzu y’imbaho yabanagamo n’umuryango we.

 

Mu byahiriyemo harimo inka y’ikimasa y’agaciro k’amafaranga 700.000, inkwavu 10, televiziyo y’agaciro k’amafaranga 200.000 yari aguze vuba, amafaranga 300.000 yari kuzakiriza abazamuherekeza gusezerana ku Murenge, n’ibindi byose by’agaciro k’arenga 2.450.000, nk’uko byabaruwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge.

 

Ikindi cyahiye ni igikoni, ikiraro n’ubwiherero ku buryo byose byakongotse. Nsengiyumva yabwiye bagenzi bacu bo ku Imvaho Nshya ko we n’umugore batari bari mu rugo ubwo urwo iyo nkongi yabaga, abana babo uw’imyaka ine n’igice n’uw’imyaka ibiri yari yabasize ku muturanyi we.

 

Avuga ko ubwo yamenyaga amakuru, yakubise insina hasi asanga hose hafashwe n’inkongi, umuriro wabaye mwinshi cyane kuko inzu yari imbaho zagurumanaga. Ati“Nahise nkingura ngo ndebe ko nibura nakuramo n’umwenda,umuriro nsanga wantanze  ku rugi  uba untaye imbere y’umuryango. Icyo nabonye ni DASSO wari unyegereye wahise anjugunya munsi y’urugo nikanguye ari ho ndyamye, umuriro byose wabirangije utamenya ko hari icyahigeze.”

 

Avuga ko nta kintu na kimwe yari yacometse, nta n’umuriro wo mu ziko bari bacanye, agakeka umuriro w’amashanyarazi kuko nta n’uwo avuga bari bafitanye ikibazo ngo akeke ko ari we waba wamukoreye ubwo bugome.Yashimiye umuturanyi we wamwakiranye n’umuryango we ngo abacumbikire, anashimira abaturanyi be batangiye kumuremera ibimutunga n’imyambaro, akavuga ko yababonyemo abaturanyi beza cyane.

 

Abatanze amakuru bavuga ko umugore yahageze avuye ku ivuriro yabona ibyabaye agafatwa n’ihungabana rikomeye ariko abaturanyi be baramuhumuriza. https://imirasiretv.com/kamonyi-ishuri-rya-nursery-ryatunguranye-risaba-abana-kujya-biga-nyuma-ya-saa-sita/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved