Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, zirashakisha uruhindu umugabo witwa Bimenyimana Alexis w’imyaka 52 y’amavuko, nyuma yo gutera icyuma umusore witwa Ndikumana Jonas bahimba Dani w’imyaka 31 bapfa umugore bombi bivugwa ko binjiye. https://imirasiretv.com/abanyarwanda-batanu-bari-barwaye-marburg-bamaze-gukira/

 

Amakuru avuga ko uwo mugore atuye mu Murenge wa Nyabitekeri muri aka Karere ka Nyamasheke, abajijwe kuri aba bagabo yavuze ko Ndikumana ari we wamubyariye abana be babiri mu gihe Bimenyimana na we avuga ko amukunda. Aba bagabo bashyamiranye kandi basanzwe babarizwa mu gatsiko kiyise ‘Ibihazi’ gakekwaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gukora ubujura.

 

Abatanze amakuru bavuze ko Ndikumana Jonas yatewe icyuma munsi y’umutima kubera ko yari yiriranywe n’uwo mugore banywera mu kabari kari kuri santere y’ubucuruzi ya Kabingo. Ndets ngo akimara guterwa icyuma, umugore wari kumwe n’uwateye icyuma yahise avuza induru uwateye icyuma ariruka, naho uwagitewe ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muyange.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange, Ngabonziza Principe, yemeje aya makuru anavuga ko ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi agishakishwa n’inzego z’umutekano. Ati “Urwo rugomo rwabayeho, uwarukoze aracyashakishwa uwarukorewe twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Muyange n’uwo mugore aba ari we ujya kumurwaza. Ibindi biri mu bugenzacyaha, dutegereje ikizavamo tukamenya neza icyo bapfaga nyacyo.”

 

Gitifu Ngabonziza yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo abagiranye ikibazo bakagikemura mu mahoro aho gucura imigambi ituma bashobora no kwamburana ubuzima. https://imirasiretv.com/abanyarwanda-batanu-bari-barwaye-marburg-bamaze-gukira/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved