Nyamasheke: Umusore akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’imyaka 17

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umusore witwa Niyonkuru Valens w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Bigeyo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwangavu w’imyaka 17. https://imirasiretv.com/mutesi-scovia-yasubije-abakomeje-kwibaza-byinshi-ku-muryango-we/

Uyu musore ufungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kanjongo, akurikiranyweho gutera inda uwo mwangavu utuye mu Mudugudu wa Rugeyo mu Kagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo. Ni nyuma y’uko RIB Sitasiyo ya Kanjongo yatangaje ko iri gushakisha uwo musore wateye inda uyu mukobwa ufite umwana w’umwaka, ndete uwo mwana w’umukobwa wasambanyijwe akavuga ko imibereho ye yabaye mibi cyane kubera guterwa inda ari umwana n’uyimuteye akamutererana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yemeje aya makuru avuga ko uwo mukobwa ari kwitabwaho, mu gihe umusore ari mu maboko ya RIB. Ati “Ubwo biri mu butabera igisigaye ni ugukurikirana ubuzima bw’umwana watewe inda n’ubw’uwo yabyaye kuko hari n’abandi bana b’abakobwa dusanzwe twitaho babyariye iwabo.”

Yakomeje agira ati “Izi zikaba ari inshingano zacu kumukurikiranira ubuzima kuko hari ibyo yemerewe. Harimo gufashwa gusubira mu buzima busanzwe no gufasha uwo abyaye kureba ko imikurire ye igenda neza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri aka Karere ihohoterwa nk’iryo rikorerwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure rigaragara, hakaba ubwo usanga ababyeyi bashaka kubyungira mu miryango.  Yaboneyeho kubwira abaturage ko guhishira icyo cyaha bitemewe, kandi bihanirwa n’amategeko, uwahohotewe agahabwa ubutabera, uwamuhohoteye akabihanirwa. https://imirasiretv.com/mutesi-scovia-yasubije-abakomeje-kwibaza-byinshi-ku-muryango-we/

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe igihe za bisi zikoresha amashanyarazi zizatangirira gutwara abagenzi mu Rwanda

Inkuru Wasoma:  Icyo umugore wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano we wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved