Nyamasheke: Umuyobozi ukomeye yirukanwe azira ibyo yakoreraga umugore bakoranaga

Kuri uyu wa Kane Nyakanga 2024, ni bwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwandikiye umuyobozi w’ishami ry’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage muri aka Karere, Ndanga Janvier, bumumenyesha ko yirukanwe mu kazi azira guhoza ku nkeke Umugore bakoranaga.

Ku wa 25 Mata 2024 ni bwo Akarere kamwandikiye ibaruwa kamusaba ibisobanuro ku makosa y’akazi, gusa ku wa 29 Mata 2024 ni bwo yandikiye Akarere atanga ibisobanuro nk’uko yari yabisabwe.

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga [Doctorate] na Kaminuza ikomeye ku Isi- AMAFOTO

Aya makuru yo kwirukanwa kwa Ndanga, yemejwe na Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere Ka Nyamasheke, wavuze ko byatewe n’uko yahozaga ku nkeke umwe mu bakozi yari abereye Umuyobozi witwa Mukeshimana Anne Marie ndetse bivugwa ko ari kenshi yakundaga kuvugwa mu matiku n’abakozi ayobora.

Meya Mupenzi yagize ati “Ni byo Ndanga Janvier wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Iterambere ry’imibereho y’abaturage yirukanwe kubera imyitwarire n’imigirire binyuranyije n’imyitwarire mbonezamurimo.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved