Niyonkuru Aimee , wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka  NYmbao Jesca, yongeye  kugaragaza ko ntacyo apfa n’inshuti ye magara, umubyinnyi w’inararibonye Ishimwe Thierry uzwi cyane nka Titi Brown ahakana ibivuye inyuma amakuru yakwirakwije avuga ko baba baratandukanye. Kuva mu ntangiro  za Mutarama 2025, inkuru zitandukanye zatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga .zemez ko aba bombi bashobora kuba baraciye ukubiri. Benshi babihereye ku kuba barasibye amafoto agaragaza ubusabane bwabo kuri instargam, ndetse ntibongere kuboneka bari kumwe mu ruhame nk’uko byari bisanzwe.

 

Nyamara Nyambo Jesca ubwe yigize kubwita itangazamakuru ko ntacyo yapfa na Titi Brown, anemeza ko urukundo rwabo rw’insuti rukiri rwose rukomeye.

Yagize ati:” Turakundana nk’inshuti z’ukuri , Ni besto wanjye kandi nta cyahindutse.”

Mu butumwa yanyujijeku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Nzeri 2024, ku isabukuru ya Titi Brown, Nyambo yanditse amagambo yuzuye urukundi n’ishimwe , agira ati:

“Umurikira ubuzima bwanjye kandi uri umugisha kuri njye. Ukwiriye gukundwa buri munsi. Isabukuri nziza besto nkunda.”

Na Titi Brown ku wa 19 Mata 2024 nawe yigez kumwitura amagambo agira ati:

“Kuba iruhande rwawe , kuganirs nawe…nshoboora kuba ndi umusore uite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nkawe.”

Mu ijro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025, ubwo Clapton Kibonge yamurikaga filime ye nshya “The Deceiver”, Nyambo yongeye gushyimangira ko nta na rimwe yigeze atandukana na Titi Brown.

Yagize ati:

“Ni we cyane. Aracyari besto wanjye. Ntaho yagiye nta cyabaye. Nimwe mwahimbye ibyabaye, ariko twebwe ntacyo twigeze dupfa. Inshuti ntabwo zitana.”

Mu kiganiro giherutse gutambuka kuri Inyarwanda, Tite Brown nawe yavuze ko ibyo byavuzwe byose byaturutse ku muvundo w’imbuga nkoranyambaga avuga ko bombi baashe umwanzuro wo gusiba amafoto yabo kugira ngo birinde amarangamutima y’abantu.

Ati:

“Hari igihe ibintu bigera aho mugira muti reka dukure ibintu kuri social media, si uko twayobotse, ahubwo twashakaga gutuza.”

Yakomeje agira ati:

“Nyambo ni inshuti yihariye. Ni umukobwa wanyubakiye byinshi. Uko abantu babivuga si ko bimeze. Tugifitanye ubushuti budasanzwe kandi ntabyo twigeze dupfa.”

Iyi nkuru yashimangiye ko urukundo rw’ubucuti hagati ya Nyambo Jesca na Titi Brown rugikomeye , nubwo imbuga nkoranyambaga zagerageje kubatesha umutwe.