Nyambo yahishuye ukuri ku byavuzwe ko yatewe inda na Titi Brown

Nyuma y’igihe urukundo rwabo rutigisa imbuga nkoranyambaga, Nyambo Jesca na Titi Brown, kugeza ubwo byatangiye kuvugwa ko uyu mukobwa ukina filime ashobora kuba yaratewe inda n’uyu mubyinnyi bari mu munyenga w’urukundo, kuri ubu yagaragaje ukuri avuga ko ayo makuru ari ibihuha ndetse avuga ko nk’uko yakomeje kubitangaza aracyari ‘besto’ wa Titi Brown.

Uyu mukobwa ukunzwe muri sinema nyarwanda kubera impano ye yo gukina filime, mu kiganiro yagiranye na Chita Magic, yanyomoje iby’aya makuru yavugaga ko atwite ndetse yongeraho ko abatangaza ibi bihuha baba bashaka gushyushya imbuga bityo bagatangaza amakuru atari yo.

Ibi byahereye ku mafoto aba bashyize ku mbuga nkoranyambaga, aberekana bagiranye ibihe byiza ndetse harimo n’iyo Titi yari ateruye Nyambo Jesca. Ubwo yari amaze guhakana aya makuru, Chita yamubajije niba yarigeze arota yatwitiye Titi Brown akunda kwita ‘besto’, undi asubiza agira ati “Ntabwo nabirota, no kuba muvuga ibyo ni uko mumbeshyera.”

Urukundo rw’ibi byamamare rukomeza gutigisa imbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda umunsi ku munsi, kuko aba bombi bakunda guhishira iby’urukundo rwabo ariko nyamara ibimenyetso bikabatamaza. Ni kenshi ubwo aba babazwaga niba bari mu rukundo bakunze kubihakana, aho buri umwe avuga ko ari ‘besto’ w’undi, nyamara ababakurikira bakemeza y’uko bakundana.

Titi Brown aheruka gutangariza itangazamakuru ko nta rukundo arimo n’uyu mukobwa w’ikimero, atangaza ko amafoto yagiye hanze ari ayo bifotoje bari gufata amashusho bazahuriramo muri filimi. Ati “Ntabwo ari byo, nta rukundo ruhari rwose, ariko se mubona Nyambo yanyemera? Oya rwose ariya mafoto yafashwe mu minsi ishize ubwo twafataga amashusho ya filime ye nshya.”

Icyakora Nyambo we yemera ko afite umukunzi nubwo atarabivuga mu buryo bweruye. Ni kenshi kandi aba bagiye bagaragara mu mashusho atandukanye, iyo uyitegereje ubona ko barebanaga akana ko mu jisho ariko bo bakavuga ko bari barimo gukora ibizwi nka Challenge (gukundisha abantu indirimbo).

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 9 y’amavuko yaguye mu cyobo kirimo amazi ahita yitaba Imana.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’imyaka 38 arashinjwa gusambanya umwana we w’imyaka 10 amushukishije igiceri cy’100.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved