Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Nyambo, yavuze ukuntu umusore bakundanaga yamusanze arimo kumuca inyuma bikamubabaza ku buryo bukomeye. Uyu mukobwa avuga ko yaguye ku mukunzi we ari hejuru y’undi mukobwa ndetse uwo mukobwa akaba yari inshuti magara ya Nyambo.
Ubwo Nyambo yari agiye gutekera umukunzi we wari wamubeshye ko agiye ku kazi, yageze mu rugo rw’umukunzi we yinjiye mu cyumba asanga umusore icyunzwe ni cyose ari hejuru y’umukobwa. Uwo mukobwa wari uryamanye n’umukunzi wa Nyambo yari asanzwe abizi neza ko bakundana cyane ndetse bari baranashatse amazina bazita abana bazabyara ku buryo banacikwaga umwe akabwira undi ati: “Papa Kana…”
Nyambo yahise abareka ntihagira icyo akora arangije aragenda araborosa hanyuma ahita ababwira ati: “Iyi shusho muzarinde muyisazana umwe ari umugore undi ari umugabo”. Nyuma Nyambo yaje gusabwa imbabazi n’uwo musore ngo basubirane banapange ubukwe nkuko babyifuzaga aramubabarira ariko ntibakomezanya inzira y’urukundo. source: Umuryango
Bijoux yateye benshi urujijo nyuma yo kuvugwa ko yatandukanye n’umugabo.