Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana ho mu Kagari ka Kavumu ahazwi nko mu Gihisi, baravuga ko baherutse gukubitwa bikomeye na bamwe mu basore b’abanyeshuri biga muri College Maranatha bari basinze. https://imirasiretv.com/umushumba-yafatiwe-mu-rugo-rwabandi-ari-kwiha-akabyizi-bimuviramo-kujyanwa-mu-bitaro-ari-intere/
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, ubwo umuhanzi uzwi nka Bushali yari yakoreye igitaramo kuri Motel nshya iherereye mu Kagari ka Kavumu ahazwi nko mu Gihisi, bituma abantu benshi bitabira icyo gitaramo, muri bo harimo na bamwe mu banyeshuri b’abahungu n’abakobwa bo muri College Maranatha.
Bivugwa ko abo banyeshuri bari basinze bikabije bakubitaga umuhisi n’umugenzi wageragezaga kubavugaho. Umwe mu baturage uvuga ko yahohotewe n’aba bana yagize ati “Cyari ikigare kinini cyane cy’abasore n’inkumi bagera nko kuri 20, yari hafi saa sita z’ijoro, bari basinze cyane, twababujije kudusenyera urugo rw’imiyenzi, sinzi aho umujinya waturutse, baransingiriye batangira kunkubita imigeri n’inshyi nyinshi, ngerageza gutabaza abaturage baratabara.”
Uyu mugabo avuga ko abaturanyi baje kumutabara, ubwo intambara iba irarose, haba imirwano ikomeye ku buryo barinze kwiyambaza irondo naryo rirananirwa. Amakuru akomeza avuga ko abo banyeshuri bagiye bahondagura buri muntu wese bahuraga nawe mu nzira yerekeza ku kigo cyabo cya College Maranatha kugeza ku muzamu waho wagerageje kwanga kubakingurira.
Undi witwa Hakiza yagize ati “Bari benshi, bashatse kunyura kuri gate [ku muryango] umuzamu amera nk’uwanze gukingura, ubwo bahise bamenagura ibyuma bifashe ku rugo baba binjiyemo barahondagura.”
Amakuru avuga ko aba banyeshuri ari abasigaye bakora ibizami bya Leta, ndetse ko muri ino myaka ibiri ishize muri icyo kigo hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abanyeshuri, ku buryo ngo baherutse no gukubita ushinzwe isomero, umwe mu banyeshuri bahiga ariko utashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati “Ikinyabupfura cya hano cyarapfuye, na diregiteri ubwe baherutse gushaka kumukubita, noneho uriya mugabo ushinzwe isomero we, baramukubise, ni ibintu bizwi hano.”
Hari bamwe mu baturage baturiye College Maranatha bavuga ko babangamiwe cyane n’imyitwarire y’abanyeshuri bo muri icyo kigo, harimo nk’uwagize ati “Ntiwamenya igihe bigira, wirirwa ubabona hano mu mudugudu, urabavuga bakagutuka, baba banyuragirana hano mu masaha akuze ukaba wakwikanga ko ari abajura.”
Uwitwa Ntirenganya we ngo bamusenyeye imiyenzi y’urugo, ndetse hageze aho ashaka abayobozi ariko banga kumwakira, yagize ati “Jyewe baransenyeye, birirwa burira urugo ukagira ngo ni inkende, nagiye gushaka diregiteri aransuzugura, yanga kunyakira ngo mubwire ikibazo cyanjye, ubu kuwa gatatu nzajya ku Murenge mbibazeyo.”
Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi baravuga ko ubuyobozi bw’iki kigo buzi iby’imyitwarire mibi y’abanyeshuri ariko ko kugeza ubu babuze umuti urambye wavugutirwa icyo kibazo.
Twashatse kuvugana n’umuyobozi w’ikigo Bwana Wilson NSENGIYUMVA ariko yanga kuduha umwanya, ariko igihe ari bubyemere turongera dukore kuri iyi nkuru ndetse tuyihuze n’icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ku mutekano muke w’abaturage uterwa n’imyitwarire y’aba banyeshuri bo muri kigo kimaze igihe kitari gito cyareguriwe Kaminuza ya INILAK kikamburwa ababyeyi b’abadivantisiti b’i Nyanza bari baragishinze.
Ivomo: Indorerwamo.com