Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, abaturage bafatiye mu cyuho umugabo witwa Nshimiyimana Vianney uzwi ku izina rya Amani ari kwiba ihene maze ashaka kubarwanya, baramukubita kugeza apfuye.
Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe. Ihene bikekwa ko uyu mugabo na bo bari kumwe bari bagiye kwiba bivugwa ko ari iz’umuturage witwa Kabanda Appolinaire ukorera mu Mujyi wa Kigali. Icyakora ngo ubwo bacukuraga inzo izo hene zirimo umugore wa Kabanda yarabumvise avuza induru maze na bo bakizwa n’amaguru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE dukesha inkuru ko aba bajura bongeye kugaruka kugerageza kwiba yongeye kuvuza induru abaturanyi baramutabara, barwana n’umwe muri bo birangira ahasize ubuzima.”
Meya Ntazinda yagize ati “Byabaye n’ijoro ni abaturage bateye urugo rw’umugore batangiye gucukura aratabaza, ibyo bisambo bihita byiruka, maze abaturanyi baratabara ku bw’amahirwe make umujura umwe baramufata baragundagurana bituma ahasiga ubuzima.” Yavuze ko kandi kugeza ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane amakuru yose kuri iki kibazo.