Muri raporo y’Ukwakira igaragaza uko uturere dukurikirana mu gukora ibyaha mu Ntara y’Amajyapfo, imibare ya Polisi muri iyo ntara igaragaza ko akarere ka Nyanza kaza ku isonga muhiganje ibyaha. Aka karere gafite umwanya wa mbere kuri 25.13% mu byaha byose by’intara y’amajyepfo.
Kamonyi iza ku mwanya wa kabiri ifite 14.20%. Gisagara ifite 13.21% naho Muhanga ifite 12.67%, Huye ni 13.35%, Nyaruguru ifite 10.94% mu gihe Nyamagabe ifite 6.40%. Akarere ka Ruhango kaza ku mwanya wa mbere mu turere twakoze ibyaha bike mu Majyepfo aho imibare igaragaza ko ari 5.10%.
Na raporo yo muri uku kwezi kw’Ugushyingo nayo igaragaza uko ibyaha byakozwe n’uturere byakorewemo, akarere ka Nyanza kaza imbere ku mibare ya 26.40% mu byaha bibera mu Ntara y’Amajyepfo. Muhanga ifite 15.56%, Kamonyi 13.30%, Gisagara 12.68%, Huye 10.40%, Nyaruguru 9.50% Nyamagabe 6.70%.
N’ubundi Ruhango iza ku mwanya wa mbere mu turere tumaze gukora ibyaha bike muri uku kwezi kuri 5.46%. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, ACP Twizere M. Desire yashimiye akarere ka Ruhango kuko kitwaye neza. Icyakora umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Valens Habarurema yavuze ko nubwo aka karere imibare igaragaza ko gakorerwamo ibyaha bike ariko nta mpamvu yo kwirara.