Umugore witwa Bampire Deborah w’imyaka 34 y’amavuko, wo mu Kagari ka Kimirama mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho gukuramo inda yari atwite, akajugunya umwana mu mwobo. https://imirasiretv.com/minisitiri-wuburezi-yasubije-umubyeyi-wasabye-ko-hasubizwaho-igihano-cyinkoni-ku-banyeshuri/

 

Amakuru avuga ko uyu mugore yifashishije imiti agakuramo inda yari ifite amezi umunani, hanyuma akaza kumujugunya mu mwobo. Aya mahano yamenyekanye nyuma y’uko umugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ariko bakaza gutandukana, yamubazaga uko byegendekeye inda yari atwite, undi akamubwira ko yayikuyemo agata umwana.

 

Bikekwa ko aya mahano yabaye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo ku wa 26 Kanama 2024, icyakora amakuru ntiyahise amenyekana kuko nyirubwite yari yicecekeye. Gusa ku bw’amahirwe uwo mwana yakuwe muri uwo mwobo agihumeka nyuma ajyanwa mu Bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga. https://imirasiretv.com/minisitiri-wuburezi-yasubije-umubyeyi-wasabye-ko-hasubizwaho-igihano-cyinkoni-ku-banyeshuri/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved