Nyanza: Umukobwa bivugwa ko yari atwite yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20, wo mu mudugudu wa Bweru mu kagari ka Kirambi mu murenge wa Nyagisozi ho mu karere ka Nyanza, yasanzwe mu mugozi yimanitse, bikavugwa ko yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite. https://imirasiretv.com/burera-umugore-yishe-umwana-we-wimyaka-6-amukase-ijosi-ahita-yishyikiriza-rib/

Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bamusize mu rugo ari muzima, bakajya mu mirimo, bagaruka bakamusanga yashizemo umwuka. Binavugwa ko mbere yo kwimanika, uyu mukobwa yabanje kunywa umuti wica udusimba mu murima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uyu mukobwa nta kibazo yari afitanye n’ababyeyi be. Ati “Ni umukobwa w’imyaka 20, birakekwa ko yiyahuye kuko bamusanze yimanitse mu kiziriko, ariko binavugwa ko ashobora kuba yanyoye n’umuti uhungira imyaka. Iperereza ryatangiye, buriya amakuru arambuye tuzayabwirwa na RIB.”

Inkuru Wasoma:  Nyuma y’iminsi itari mike ikirombe cyaraguye ku bantu habaye igisa n’igitangaza

Yakomeje avuga ko n’ababyeyi be bavuze ko batamenye icyabimuteye cyaherwaho gifatwa nk’impamvu yo kwiyahura, byose bikaba bigitegerejwe mu iperereza. Hari andi makuru ataremezwa n’ubuyobozi avuga ko uyu nyakwigendera yaba yari atwite, bigakekwa ko yaba atarishimiye iby’ayo makuru.

Ntazinda yasabye ababyeyi n’abandi bantu bose babana mu rugo kuzamura urwego rw’imibanire n’ubusabane, kandi bakajya baganira ku makuru yose n’ibibazo bafite kugira ngo babikemure hakiri kare. Kuri ubu, umurambo w’uyu mukobwa uri mu Bitaro by’Akarere bya Nyanza, aho wagiye gukorerwa isuzuma, ngo hamenyekanye icyamwishe. https://imirasiretv.com/burera-umugore-yishe-umwana-we-wimyaka-6-amukase-ijosi-ahita-yishyikiriza-rib/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved