Umukobwa uherutse gusaba umwarimu miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) kugira ngo amuvire mu rugo nyuma y’uko ‘baryamanye’, yaje kurwara indwara yo kuva, binaba ngombwa ko ajya kwa muganga banamushyira mu Bitaro, nyuma y’uko uwo mwarimu amutorotse agasiga afunze inzu yakodeshaga.
Mu minsi yashize ni bwo twabagejejeho inkuru y’umukobwa waturutse mu Karere ka Nyaruguru, akajya gusura umwarimu wigisha muri rimwe mu ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ndetse ngo nyuma akanga kuhava avuga ko bamaze kuryamana ntaho yajya, akavuga ko byibura ashaka miliyoni ebyiri kugira ngo ave muri iyo nzu uyu muhungu yakodeshaga.
Iminsi yakomeje kwicuma aho uyu mukobwa yakomeje kwanga gutaha ndetse agakomeza kugaragaza ko ashaka kubana n’uyu mwarimu. Gusa uyu mwarimu yavugaga ko atiteguye gushing urugo, bityo akabwira uyu mukobwa ko aramuha ibihumbi mirongo inani (80,000 Frw) ndetse akazakomeza kumufasha ariko yamuviriye mu nzu.
Uyu mwarimu yabonye umukobwa akomeje kwanga atari kuva mu rugo, maze ategura abamotari ava ku ishuri avuga ko aje kwimuka maze abo bamotari bafata uwo mukobwa, ibintu byari mu nzu barabipakira barigendera, banakinga inzu basiga umukobwa hanze. Inzego z’ubuyobozi zagiyeyo, zimugira inama zo kujya gutanga ikirego ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busasamana.
Umukobwa yagiye gutanga ikirego, maze Akarere ka Nyanza nako gafata icyemezo cyo guhamagaza bariya bombi. Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje ko aba bombi yabahamagaje kugira ngo hagire igikorwa. Yagize ati“Abo bantu narabatumije mbahuza na RIB kugira ngo ibagire inama igendeye ku mategeko.”
Mwarimu yitabye Akarere ka Nyanza, kamwohereje kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana maze RIB nayo imutegeka kujya kwamuganga akavuza uwo mukobwa byibura agakira. Kuri ubu amakuru ahari avuga ko uriya mukobwa yaje kurwara indwara yo kuva, binaba ngombwa ko ajya kwa muganga banamushyira mu Bitaro.
Uriya mukobwa yari yasanze uriya mwarimu mu nzu y’inkodeshanyo nyirayo we yahise nawe yirukana uwo mukobwa ko atamushaka iwe kuko atakodesheje nawe. Gusa umukobwa we akomeje kwinangira ko atazareka uwo muhungu naho arwariye mu Bitaro nubwo hari amakuru ko uriya mwarimu yateye inda umwarimukazi bakorana anifuza ko banabana.
INKURU YABANJE
Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha